Aya masomo y’imyaka ine yatangiwe n’abanyeshuri basaga 50 bazahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’imbonezamubano babifatanye n’ibya Gisirikari “Social and Military Sciences” bikazakorwa ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda.

Iyi gahunda yashizweho mu kongerera ubumenyi abasirikare bahabwa uburezi kugera ku rwego rwa Kaminuza mu rwego rwo kurushaho kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda, Br Gen Joseph Nzabamwita, yavuze ko ari ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryifatanyije n’ishuri rya Gisirikari ry’i Gako aho abasoje ay’isumbuye bashobora kwiga.

Yagize ati “Urangije umwaka wa gatandatu mu mashuri yisumbuye yujuje ibisabwa na Kaminuza y’u Rwanda anafite ubuzima buzira umuze (Physical fitness) tuzajya tumwakira.

Yongeyeho ko abasoje amasomo bazajya bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor Degree) bafite n’ipeti rya sous lieutenant.

Nzabamwita yavuze ko umwaka utaha wa 2016 hazatangizwa andi mashani arimo ayigisha ubugenge n’ubutabire (Physics and Chemistry) zizakurikirwa na Engineering.

Barateganya kujya bakira nibura abanyeshuri 150 buri mwaka mu mwaka wa 2019 bakazaba bafite abasaga 600.

Iri shuri kandi ngo rizakira n’abofisiye baturuka muri Afurika y’Iburasirazuba n’ibindi bihugu by’inshuti z’u Rwanda.

Kuva mu mwaka wa 1999 ishuri rya Gisirikari rya Gako ryakira abifuza kuba aba-Ofisiye baba baturutse muri za Kaminuza ndetse n’ababa basanzwe ari abasirikare bashaka kongera amapeti.