Ku Gisozi, abakozi b’uru rwego ku wa Gatanu basobanuriwe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yahagaritswe n’uko igihugu cyayikuyemo mu rugendo rwo kwiyubaka.
Nyuma bashyize indabo kumva ndetse bunamira inzirakarengane zashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Juvenal Marizamunda, yagarutse ku gihombo Jenoside yakorewe Abatutsi yateye urwo rwego ayobora, n’igihugu muri rusange.
Ati "Ni imbaraga urwego rwacu rwahombye twakagombye kuba dufite iki gihe, ariko twarazihombye. Ni icyuho rero gikomeye twasigiwe, ariko twese dusabwa kuziba icyo cyuho dukora ahacu n’ahabo."
Yakomeje avuga ko nk’urwego rushinzwe kugorora abakoze ibyaha harimo n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ingenzi kwereka abakozi barwo biganjemo urubyiruko, ibyakozwe n'abo bagorora ngo bamenye uko babafasha.
Ati "Mubo tugorora hirya no hino, harimo umubare utari muto ugera ku bihumbi 20 bahamwe n’icyaha cya Jenoside, twumwa rero ko nk’abakozi bashinzwe umunsi ku munsi gukurikirana imibereho yabo, gusobanukirwa amateka y’igihugu cyacu, n’uburyo Jenoside yakozwe n’ingaruka yagize, uburyo igihugu cyikuye muri ruriya rwobo cyari cyaguyemo."
"Ni ikintu cy’ingenzi ku bakozi bacu, ngo bamenye uko bari bugorore ba bantu bafunze kandi amaherezo bazasubira mu muryango, dushaka ko bazagenda barasubiye ku murongo."
CGP Juvenal Marizamunda yasabye abafite amakuru cyangwa abazi abahoze ari abacungagereza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyamenyesha uru rwego.
Kugeza ubu habarurwa abari abacungagereza 18 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
















Ibitekerezo 0