Abanyamakuru babiri bo hanze y’u Rwanda baherutse kwandika inkuru igaragaza ko abagore bagera kuri 25% bari mu magereza yo mu Rwanda bafungiye icyaha cyo gukuramo inda, ndetse muri bo harimo n’abana bakiri bato, bakavuga ko ibyo batangaje babikoreye ubushakashatsi mu mwaka wa 2012.

RCS yanyomoje aya makuru, ivuga ko ibyo bavuga bakoreye ubushakashatsi Atari byo “Ndetse batigeze bababona, batabazi”

Gahonzire yabwiye radio y’igihugu ati “Uyu mushakashatsi ntabwo tumuzi, ntabwo yigeze atugeraho. Ikindi kandi abagore ni ikiciro dukurikirana byihariye umunsi ku munsi”

Yagaragaje ko abagore bafungiwe mu magereza yo mu Rwanda bose hamwe ari 3734, muri bo abagera kuri 85 (2,3%)nibo bafungiye icyaha cyo gukuramo inda, ariko harimo n’abana bane bari munsi y’imyaka 18 bafungiye icyo cyaha bakoze bakiri mu mashuri. Abagore bafungiye icyaha cya Jenoside ni 3095 (83%) abafungiye ibindi byaha ni 554 (14,8%)

Merry Gahonzire umuyobozi mukuru wungirije wa RCS
Merry Gahonzire umuyobozi mukuru wungirije wa RCS