Coronavirus yandura binyuze mu matembabuzi ava mu bice by’ubuhumekero nko mu mazuru no mu kanwa. Niyo mpamvu mbere yo kwinjira ahari abarwayi bisaba kwambara wikingiye ahantu hose, wirinda ko hari uwakorora akakwanduza, cyangwa ukaba wakora ahantu hari virusi, ukandura.

Kwinjira ahari abarwayi ba Coronavirus, bisaba gufunga mu maso, ku munwa no ku mazuru ukoresheje agapfukamunwa (mask), mu mutwe ukongeraho ‘Casque’ ituma ukomeza kureba ariko wikingiye. Iki kiba gikozwe mu bwoko bw’akayunguruzo cyangwa ikirahuri cya pulasitiki.

Iyi casque yakorewe mu Rwanda, irinda amaso, umunwa n’amazuru, ikingira abaganga mu gihe bita ku barwayi ba Coronavirus. Banayikoresha kandi igihe babaga abarwayi cyangwa bavura indwara z’amenyo.

RBC yanditse kuri Twitter ko izi Casque zirinda abari ku ruhembe rwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

Iti “Turashimira urubyiruko rwacu ndetse n’abafatanyabikorwa babashyigikiye mu gukora iki gikoresho cy’ingenzi mu bwirinzi”.

Fab Lab ifasha urubyiruko guhanga ugushya mu ikoranabuhanga, gukora ubushakashatsi, guhanga no gukora imishinga na porogaramu bishobora kugira uruhare mu iterambere ryabo n’iry’igihugu.

Umuyobozi wa Fab Lab, Danny Bizimana, avuga ko gukora izi casque, ari mu murongo wo kwifatanya n’igihugu muri rusange, nyuma yo kubona ko imipaka ifunzwe n’inganda nyinshi zikagenda zihagarika ibyo zikora.

Ati “Abantu barimo guhangana n’ikibazo cya Coronavirus barazambara mu gihe barimo gukora akazi kabo zikabarinda kuba bakwandura byihuse ariko si bo gusa twatekereje no ku baganga babaga abantu no ku bakura amenyo abantu, nabo barazikeneye izingizi”.

Bizimana akomeza avuga ko ‘no mu gihe nta cyorezo kizaba gihari, zizakomeza zikorwa gukorwa kuko byagaragaye ko zikenewe’.

U Rwanda rwakuraga izi casque mu Bushinwa, imwe yaguraga ibihumbi 15Frw, itaragezwa mu gihugu, mu gihe izi zikorwa na Fab Lab, imwe igura 5000Frw gusa.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ku wa 13 Gicurasi 2020 cyakiriye ‘Casque’, za mbere zakorewe mu Rwanda n’urubyiruko rwo muri Fab Lab. Zifasha abaganga bavura abarwayi ba Coronavirus kutandura n’abandi baganga bakaba bazifashisha bavura izindi ndwara
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ku wa 13 Gicurasi 2020 cyakiriye ‘Casque’, za mbere zakorewe mu Rwanda n’urubyiruko rwo muri Fab Lab. Zifasha abaganga bavura abarwayi ba Coronavirus kutandura n’abandi baganga bakaba bazifashisha bavura izindi ndwara
Uko ziteye mbere yo kuzambara
Uko ziteye mbere yo kuzambara
Iyo umaze kuyambara ni uku iba imeze
Iyo umaze kuyambara ni uku iba imeze