Ibi biyobyabwenge byiganjemo inzoga zitemewe n’amategeko ndetse n’urumogi bifite agaciro ka miliyoni zisaga 45 z’amafaranga y’u Rwanda.

Igikorwa cyo kubisenya cyitabiriwe n'inzego z'umutekano, ubuyobozi bw'akarere n'abaturage.

Umuyobozi w'akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Uwamariya Marie Claire yasabye abaturage kwirinda ibikorwa byose bibeshya ko byabakiza vuba nyamara bibicira ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira, yibukije abanyarwanda ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bwa benshi harimo n'abatabinywa kandi ko bihanwa n'amategeko y'u Rwanda.

Ati"Turashimira abaturage bamaze kumva ko kurwanya ibiyobyabwenge ari urugamba rwa buri wese usibye ko byangiza n'ubuzima bw'abatabinywa ndetse amategeko y' u Rwanda arabihana.”

Ibiyobyabwenge bwangijwe uyu munsi birimo inzoga za blue sky, kanyanga, kitoko n'izindi zitemewe mu Rwanda ndetse n'urumogi.

Mu karere ka Musanze hafatiwe ibifite agaciro ka miliyoni 21 911 800 z’amanyarwanda na ho mu karere ka Gicumbi hafatirwa ibya 23 941 800.

Mu biyobyabwenge byafashwe harimo n'urumogi
Mu biyobyabwenge byafashwe harimo n'urumogi
Ubwo inzoga zitemwe n'amategeko zamenwaga
Ubwo inzoga zitemwe n'amategeko zamenwaga
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Marie Claire
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Marie Claire