Ubu butumwa bwatumye Polisi y'u Rwanda isaba abantu ko kubera iyi mvura, birinda ibintu byabateza ibyago birimo kugama munsi y'ibiti, munsi y'ibiraro na hafi y'amapoto y'amashanyarazi.

Mu butumwa bwa Polisi y'u Rwanda, yakomeje iti "Utwaye imodoka, irinde guca mu bidendezi by'amazi, gabanya umuvuduko ni biba ngombwa hagarara ibanze ihite."

Ubutumwa bwa Polisi busaba buri muntu kubahiriza amabwiriza ahabwa n'abapolisi ku muhanda ndetse akihutira gutanga amakuru ahamagara kuri 112, mu gihe hari ikibazo kibaye.

Meteo-Rwanda yatangaje ko muri aya mezi atatu ya Werurwe, Mata na Gicurasi, mu bice bitandukanye by’igihugu hazakomeza kugwa imvura nyinshi ishobora kuzateza n’ibiza.

Umujyi wa Kigali n’ibice byo mu burengerazuba bw’igihugu byiyongeraho n’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru biri mu bizarangwamo imvura nyinshi cyane ndetse n’inkuba.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasabye abaturage bagituye mu bice bishobora kwibasirwa n’ibiza kwimuka bagashaka ahandi ho kuba batuye, bigakorwa mu buryo bwo kwitabara kuko ibiza bitera bitateguje.

Umujyi wa Kigali wahise utangaza ko ugiye kwimura imiryango isaga 1100 ituye mu bice bitandukanye by’uyu mujyi byagaragaje ko bishobora kwibasirwa n’ibiza kurusha ahandi.

Imiryango izimurwa mu buryo bwihutirwa ni ituye ahegereye za ruhurura, imikingo n’ibishanga.

Iyi gahunda yo kwimura abaturage batuye ahagaragara ko hateje inkeke ije ikurikira indi yakozwe mu mpera z’umwaka ushize aho abaturage bari batuye mu bishanga bakuwemo bakimurirwa ahandi, hatazateza ikibazo ku buzima bwabo.

Kuva ikibazo cy’imvura nyinshi cyatangira kugaragara mu mpera z’umwaka ushize, mu gihugu hose hamaze kubarurwa abantu 60 bapfuye bazize ibiza, abandi 90 barakomereka, mu gihe inzu zisaga 900 yasenyutse ndetse na hegitari nyinshi z’ubutaka zigatwarwa n’isuri, hatabariwemo ibindi bikorwaremezo bitandukanye byangijwe n’amazi.

Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage kubahiriza gahunda z’iteganyagihe mu rwego rwo kwirinda ibiza
Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage kubahiriza gahunda z’iteganyagihe mu rwego rwo kwirinda ibiza
Mu gihe cy'imyuzure yatewe n'imvura nyinshi, abanyamaguru, abatwara ibinyabiziga n'abacuruzi barahangayika
Mu gihe cy'imyuzure yatewe n'imvura nyinshi, abanyamaguru, abatwara ibinyabiziga n'abacuruzi barahangayika
Abatuye ahegereye ibishanga, imikingo na za ruhurura basabwe kwimuka na mbere y'uko inzego zibishinzwe ziza kubibasaba
Abatuye ahegereye ibishanga, imikingo na za ruhurura basabwe kwimuka na mbere y'uko inzego zibishinzwe ziza kubibasaba