{Mugwaneza Chadrack ukomoka mu Burundi afungiwe kuri Sitasiyo ya polisi ya Muhima Muhima mu Mujyi wa Kigali, akekwaho kwiba amashilingi ya Uganda miliyoni esheshatu agatorokera mu Rwanda.}

Mugwaneza yafatiwe muri hoteli i Nyabugogo ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 19 Mutarama 2015, nyuma y’amasaha make Polisi y’u Rwanda ihawe amakuru ko yatorotse muri Uganda amaze kwiba Nimbona Benoit, bakoranaga kuri sitasiyo ya peteroli, aya mashilingi abarirwa muri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Molisi mu Mujyi wa Kigali, Supt Modeste Mbabazi, yavuze ko Mugwaneza yafashwe asigaranye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 519, andi avuga ko yayagabanye na bagenzi be yasize muri Uganda.

Supt. Mbabazi ati “Amafaranga yari yayavunje mu manyarwanda, yafashwe asigaranye ibihumbi 519… ”

Yanagaragaje kandi ko ibindi bisigaye byahariwe Polisi Mpuzamahanga (Interpol) cyane ko iki cyaha akurikiranweho gihuza ibihugu bitatu; ati “Twebe icyo dukora ni ugusubiza amafaranga nyirayo, ibindi bikorwa nyuma byose ni ibya Interpol ntabwo ari ibyacu.”

[email protected]