Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest aheruka kubwira Inteko Rusange ya Sena, ko impamvu yo gutangira gutanga ibyo bizamini zishingiye ku gutanga serivisi nziza no korohereza abantu kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Abatunze imodoka mu Rwanda biyongera buri munsi ari nako izikoresha ikoranabuhanga rihambaye ziyongera, ku buryo inyinshi bitakiri ngombwa ko abazitwaye barwana no guhindura 'vitesse' (gear), ahubwo bikikora bitewe n'ahantu igeze n'imbaraga ikeneye.

Kuba izi modoka zizwi nka ‘automatique’ ziyongera ku isoko ry’u Rwanda n’abazitunze bakiyongera cyane, hari abasanga hakwiye kujyaho ‘Permis’ zazo zihariye. Ibi kandi binagendana no gusaba ko bimwe mu bizamini nka ‘Démarrage’ bikurwaho.

Ubwo yari mu Nteko Rusange ya Sena yo ku wa 25 Nyakanga 2023, Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko muri iki gihe imodoka nyinshi zinjira mu gihugu ari iza ‘automatique’ ariko ugasanga ibizamini bitangwa ari ibyatangwaga kera.

Ati "Nagira ngo mvuge nko ku kintu kimwe kuko wenda gishobora no kuzakemukira mu itegeko […] itegeko rigiye kumara umwaka ribitse ahantu mu kabati ntazi ngo ni akande, ryashoboraga gukemura ibibazo byinshi."

"Twavugaga uburyo bwo gukura amanota muri permis z’abantu, hari uburyo bwo kuvuga ngo imodoka 'automatique' turimo turavuga, haraza imodoka zikoresha ikoranabuhanga […] nk’iyo ugiye gukoresha ikizamini cya 'démarrage', biriya byo guhuza 'embrayage na accélérateur', birashoboka ku modoka zo mu Buyapani ariko hari aho ubikora ku modoka z’Abanya-Korea cyangwa Abanyamerika, 'disk' ugahita uzitwika."

Senateri Uwizeyimana avuga ko mu 1993, yakoze ikizamini cya Permis hano mu Rwanda akora ibirimo na 'démarrage' ariko ngo ageze muri Canada asanga ntabwo bajya bakora icyo kizamini.

Avuga ko bikwiye kwihutishwa, ibi bizamini bigashyirwaho noneho umuntu wazajya afatwa atwaye imodoka itari ‘automatique’ (iyo ibintu byose ubyikorera, ya manuel) kandi adafite uruhushya rwo kuyitwara akaba yahanwa nk’udafite ‘Permis’.

Ati "Démarrage ku modoka ya 'automatique' mumbwire ahantu bayikoresha? ni iki gituma hatabaho impushya za ‘automatique’ noneho umuntu yafatwa atwaye imodoka za ‘manuel’ agahanwa nk’udafite ‘Permis’ […] ufite permit yo gutwara ivatiri agafatwa atwaye ikamyo, afite uko ahanwa mu mategeko."

"Ibyo nagira ngo rwose, ibyo bizamini byo kurushya abantu bidafite icyo bimaze, iyo modoka umuntu yayiguze iri ‘automatique’ niyo azatwara, azi amategeko y’umuhanda […] ntabwo ibizamini bidakora ahandi bikwiriye kuba bikiri aha ngaha. Icyo kizamini bajye bagikoresha umuntu ufite iyo modoka, ni icyifuzo twatangaga."

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest yavuze ko kuri ubu ibisabwa kugira ngo ibizamini bya ‘Permis’ z’izi modoka za ‘automatique’ byamaze kuboneka.

Avuga ko mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Busanza hamaze kubakwa ahazajya hakorerwa ibi bizamini kandi hashyizwe ibikorwaremezo ndetse n’ibikoresho bifite ikoranabuhanga rigezweho mu gutanga ibi bizamini.

Ati "Dufite ikigo cya Busanza kimeze neza cyane, gifite ibikoresho byiza n’ikoranabuhanga rigezweho, turimo kuganira n’inzego zitandukanye kandi urabona ko hari icyizere ku buryo twizeye ko bizatangira gukorwa mu gihe kitarambiranye."

"Ibyinshi n’uburyo ibyo bizamini bigomba gukorwa byose polisi yarangije kubitegura."

Ubusanzwe abakora ibizamini by’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga bakora ‘démarrage, guparika ndetse n’ikizamini cyo kugenda kugira ngo harebwe uburyo ukora yubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse n’icyo guca mu makona (cônes).