Magingo aya, shampiyona ya mbere ikomeye ku Isi mu mukino wa Basketball iri kugana ku musozo w’umwaka w’imikino.

Umwaka ushize, ikipe Golden State Warriors niyo yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda Cleverland Cavaliers imikino ine kuri ibiri.

Aya makipe yahuriye ku mukino wa nyuma umwaka ushize, araza na none guhurira ku wa nyuma muri uyu mwaka nyuma yaho Cleverland Cavaliers yegukaniye igikombe mu makipe yo mu gice cy’u Burasirazuba na Golden State Warriors ikabigenza ityo mu Burengerazuba.

Nyuma y’intsinzi ya Golden State Warriors, Perezida Paul Kagame yashimiye iyi kipe nyuma yo kwivana imbere ya Oklahoma City Thunder iyitsinze amanota 96-88, bikayihesha amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma wa NBA aho igomba kwisobanura na Cleverland Cavaliers.

Uyu mukino wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, wari uwa karindwi wagombaga kugaragaza ikipe igera ku mukino wa nyuma hagati ya Oklahoma City Thunder kuko amakipe yombi yanganyaga imikino itatu kuri itatu.

Perezida Kagame yavuze ko uyu mukino wa nyuma mu gice cy’u Burengerazuba wahuje amakipe yombi akunda, Oklahoma City na Golden State Warriors.

Yagize ati “Wari wahura n’ibintu nk’ibi? Amakipe abiri nkunda yahuriye mu mikino ya nyuma, muri NBA mu gice cy’u Burengerazuba. Okl. City vs GSW. Gusa ndishimye.”

Umukuru w’Igihugu yahise anatangaza ko ku mukino wa nyuma azaba ari inyuma ya Golden State Warriors ubwo izaba ihanganye na Cleveland Cavaliers.

Golden State Warriors ikinamo Stephen Curry isanze ku mukino wa nyuma Cleveland Cavaliers ya Lebron James yasezereye Toronto Raptors iyitsinze imikino 4-2.

Imikino ya nyuma izatangira tariki ya 2 Kamena 2016 ubwo Golden State Warriors izaba yakiriye Cleveland Cavaliers mu Mujyi wa Oakland saa cyenda z’igitondo ku isaha yo mu Rwanda.

Perezida Kagame ari kumwe na Robert Malawa, umunyamakuru wa SuperSport na Masai Ujiri uyobora ikipe ya Toronto Raptors ubwo yitabiraga NBA African Summit muri Gashyantare 2016
Perezida Kagame ari kumwe na Robert Malawa, umunyamakuru wa SuperSport na Masai Ujiri uyobora ikipe ya Toronto Raptors ubwo yitabiraga NBA African Summit muri Gashyantare 2016