{Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul kagame, kuri uyu wa Kane Tariki 27 Werurwe 2014, yakiriye umuyobozi w’isosiyete itunganya umusaruro ukomoka ku mashyamba, New Forest Company (NFC), baganira ku buryo ikigo cyabo cyarushaho gufasha mu kongerera agaciro ishyamba ry’u Rwanda no guteza imbere ubukungu n'imibereho.}
Julian Ozanne, Umuyobozi mukuru w’iyi sosiyete izwiho gutunganya ibiti by’amapoto byifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi, ndetse no gukora amakara akomeye kandi aramba, byose mu ishyamba rigize umukandara wa Nyungwe, yavuze ko bishimiye kuba bari gukorera ibikorwa byabo mu Rwanda, kuko babona bahashyigikiwe kandi bafashwe neza nk’abashoramari. Ati “Twumva twishimiye uburyo dufashwe mu Rwanda, n’uko dushyigikirwa mu bikorwa byacu.”
Ozanne kandi yavuze ko mu byo baganiriye na Perezida Kagame harimo uburyo bo nk’abantu bafite ubunararibonye n’ubushobozi mu gutunganya umusaruro ukomoka ku mashyamba, ndetse no kuyabungabunga, bazafasha mu kurushaho gufasha kuzamura ubukungu n’iterambere by’igihugu cy'u Rwanda, hashingiwe kuri uwo mutungo kamere w’amashyamba, we avuga ko basanze ari na mwiza cyane kuko ishyamba bari gusarura ryari ryeze neza kandi rikomeye.
NFC isanzwe ikorera mu Rwanda kuva tariki 19 Nyakanga 2011. Yasinyanye na Leta y’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye,yatangiye gutunganya umusaruro uva ku biti bitewe mu mukandara wa Nyungwe. Yatunganyije amwe mu mapoto ubu yitezwe gushyikirizwa EWSA ikayakoresha, ndetse n’amakara ajyanwa kwifashishwa n’uruganda CIMERWA rutunganya isima y’u Rwanda mu karere ka Rusizi.
New Forest Company ni iy’Abongereza, yasinye amasezerano y’imyaka 49 yo kubyaza umusaruro umukandara wa Nyungwe, ishyamba riri ku butaka bungana na hegitari 8,600 z’ubuso. Umukandara wa Nyungwe utandukanya ishyamba kimeza rya Pariki ya Nyungwe n’imirima y’abaturage barituriye.
Umuyobozi wayo yanavuze ko bateganya kurushaho gukomeza gufasha mu kuzamura imibereho y’abaturiye aho bakorera, kuko ubu banateganya gushyiraho uruganda rusatura imbaho ruzaba rwamaze kuzura mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.
Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, wari uherekeje itsinda rya NFC, yavuze ko aba bantu babitezeho byinshi mu gufasha mu itunganywa ry’umusaruro ukomoka ku mashyamba, kuko bafite ubushobozi buhagije, kandi bakaba bakoresha ikoranabuhanga rihambaye haba mu gusarura no gutunganya umusaruro.
Minisitiri Kamanzi yavuze ko ibi bizagira umumaro cyane mu buryo bwinshi burimo kuzamura ubukungu no guteza imbere abaturage baturiye ahari ibikorwa bya NFC, ndetse ngo bizanafasha igihugu cyane mu gutuma amashanyarazi agezwa henshi kandi igiciro kigabanutse, kuko ngo ku biti byajyaga bikoreshwa bivanywe mu mahanga za Afurika y’Epfo na Kenya, noneho bizajya bikoreshwa bivuye imbere mu gihugu.
Ibi biti by’u Rwanda nibitangira gukoreshwa na EWSA, ngo bizagabanya ikiguzi cyagendaga kuri buri giti, kuko hazaba havuyeho ibiguzi byinshi birimo n’ubwikorezi bw’ibyo biti byatwaraga bigezwa mu Rwanda.
Icyiza cy'iyi sosiyete, ni uko isarura ikanahita yongera igatera ishyamba risimbura iryasaruwe.
Kugeza ubu NFC yahaye akazi abantu bageze ku 117, abenshi muri bo bakaba ari abaturage baturiye aho amashyamba asarurwa ari mu turere dukora ku ishyaba kimeza rya Nyungwe, aho kuva Rusizi, Nyamasheke, Nyamagabe, na Karongi hazasarurwa iri shyamba riteye.






Ibitekerezo 0