Mu butumwa yashyize kuri Twitter ku Cyumweru, Nagy yavuze ko yishimiye kuganira na Perezida Kagame, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera na Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mukantabana Mathilde.

Nk’uko bigaragara muri ubu butumwa kandi, ibiganiro byabo byibanze ku kubakira ku mubano usanzwe uri hagati ya Amerika n’u Rwanda, mu kurushaho kwagura ubufatanye mu mu bucuruzi n’ishoramari ndetse no guteza imbere amahoro n’umutekano mu karere.

Minisitiri Sezibera nawe yifurije Nagy kuzagirira ibihe byiza mu Rwanda, ndetse ahamya ko umusaruro w’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Amerika ugaragarira buri wese.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere saa kumi n’imwe mu nyubako ya Telecom ku Kacyiru ahakorera Kaminuza ya Carnegie Mellon Africa, Nagy ahatangira ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti “Gukomeza umubano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda.”

Kuwa Kabiri tariki 12 Werurwe, Nagy azasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Muri Nzeri umwaka ushize, muri Amerika, Nagy yaganiriye na Louise Mushikiwabo wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda bemeranya kurushaho guteza imbere umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.

Umubano w’u Rwanda na Amerika usanzwe uhagaze neza, ndetse icyo gihugu kiza mu bitera inkunga ikomeye ibikorwa bigamije iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Gusa mu minsi ishize hajemo ikibazo mu birebana n’ubucuruzi, aho Amerika yavanye imyenda mu bicuruzwa u Rwanda rushobora kohereza ku isoko ryayo bitatswe imisoro, muri gahunda ya AGOA.

Ni umwanzuro watewe n’icyemezo u Rwanda rwafashe cyo kuzamura imisoro kuri caguwa, kimwe mu bicuruzwa Amerika yohereza mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Imibare y’Ikigega cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID, igaragaza ko kugeza mu 2016 icyo gihugu cyari kimaze guha u Rwanda inkunga ingana na milioni $268,8.

Iyi nkunga yagiye ishyirwa mu bikorwa birimo iby’ubuzima by’umwihariko mu kurwanya agakoko gatera Sida, kurwanya amakimbirane, gusigasira amahoro n’umutekano, uburezi bw’ibanze ubuhinzi, amazi, isuku n’isukura, kwihangira imirimo n’ibindi.

Nagy uri mu ruzinduko rw’ibyumweru bibiri ku mugabane wa Afurika, yanasuye ibihugu byo mu karere birimo Uganda ndetse akazakomereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za  Amerika Ushinzwe Afurika, Tibor Nagy  (uwa kabiri uturutse ibumoso), yishimiye ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame n'abandi bayobozi
Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Afurika, Tibor Nagy (uwa kabiri uturutse ibumoso), yishimiye ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame n'abandi bayobozi

[email protected]