{Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa mbere yafunguye ku mugaragaro inama ya gatatu y’ihuriro ry’abayobozi ba Polisi bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, maze asaba abayitabiriye kurushaho gushimangira ubufatanye nk’inzira yo kugera ku ntego za polisi zo kugeza ku baturage iterambere rishingiye ku mutekano.}

Perezida Kagame yibukije abakuru ba Polisi baturutse mu bihugu bisaga 40 ko inzego zishinzwe gucunga iyubahirizwa ry’amategeko zifite akamaro gakomeye cyane mu gutuma abaturage babaho mu mahoro, maze inzira y’uburumbuke ikaboneka.

Umukuru w’igihugu yavuze ko nta ushobora kwirengagiza ko kubahiriza itegeko n’iteka ari umusingi ukomeye w’iterambere, gusa agashimangira ko ubufatanye mpuzamahanga ari ingirakamaro kugira ngo bigerweho.

Perezida Kagame yagize ati: “Buri wese ku giti cye hari byinshi ashobora kugeraho, ariko dukoreye hamwe, bwo twagera ku iterambere ryihuse ndetse rirambye cyane.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko abaturage bakeneye kubaho batekanye kabone nubwo muri iki kinyejana cya 21 ibyaha byiyongereye ndetse n’uburyo bikorwamo bugahinduka ku buryo muri iki gihe Isi ibangamiwe n’ibyaha ndengamipaka kandi akenshi bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Yahereyeho agira ati "Ubu buryo rero Isi iri kwitwaramo buradutegeka gukorera hamwe."

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, yijeje ubufatanye abitabiriye iyi nama itegerejweho kuvamo imyanzuro yo gushimangira ubufatanye bwa Polisi yo mu bihugu bitandukanye mu kurwanya ibyaha ndengamipaka kandi bikoranye ikoranabuhanga.

IGP Gasana yavuze kandi ko iyi nama ari umwanya mwiza kuri Polisi y’u Rwanda nk’igihugu kimaze kugera ku mutekano uhamye nyuma ya Jenoside, kugira ngo rusangize runavomye ubunararibonye n’ibindi bihugu byayitabiriye.

Perezida Kagame yabwiye abakuriye Polisi zo mu bihugu by’Afurika ko kubahiriza amategeko ari umusingi w’iterambere
Perezida Kagame yabwiye abakuriye Polisi zo mu bihugu by’Afurika ko kubahiriza amategeko ari umusingi w’iterambere