Ibi bitero byagabwe kuri uyu wa Gatatu mu masaha ya mu gitondo. Kugeza ubu hakaba hari gukorwa izuma rya ADN ngo harebwe niba Abdelhamid Abaaoud ukukekwa ko ayoboye abagabye ibitero kuwa 12 Ugushyingo 2015 yaba ari mu bahasize ubuzima.
Nkuko bitangwazwa n’umushinjacyaha mukuru mu Mujyi wa Paris, François Molins, ngo gukora isuzuma rya ADN babishingira ku kuba Abdelhamid yari yihishe mu nzu yarashweho ibisasu biremereye n’ingabo z’u Bufaransa, bityo bagakeka ko yaba yarahaguye.
Ibi kandi binemezwa n’abaturage batuye muri ako gace, bavuga ko baherukaga kubona Abdelhamid atembera mu mujyi ndetse ko yaninjiye mu musigiti uri aho hafi.
Magingo aya ntacyo iperereza riremeza ku makuru avugwa ko bamwe mu bavandimwe ba Abaaoud bari muri iyo nyubako, nkuko amajwi yafashwe kuri telefone yumvikanamo ikiganiro Abaaoud yaba yaragiranye n’umuvandimwe we.
Polisi ivuga ko yagize imbogamizi zo kwinjira muri iyo nyubako yari ikingishijwe imiryango y’imitamenwa, byasabye ko iraswaho ibitwaro biremereye.
Molins yemeza ko yaba Abaaoud cyangwa undi mu bashakishwaga witwa Salah Abdeslam, nta n’umwe muri bo wafashwe mu bahigwa kuva igitero cyo kuwa Gatanu cyaba.
Perezida w’u Bufaransa, François Hollande, yavuze ko ibi ari ikimenyetso ntakuka ko bari mu ntambara na ISIS uherutse kwigamba ibitero byagabwe mu Mujyi wa Paris bigahitana abagera ku 129.






Ibitekerezo 0