Ni umushumba wa kiliziya ubaye uwa gatatu ugiriye uruzinduko muri iki gihugu mu myaka 20 ishize. Akihagera yasabye ko kiliziya yahabwa ubushobozi kugira ngo ibashe gutunganya inshingano zayo mu mudendezo.
Ati” Uyu munsi turashaka kongera kuzahura umubano n’ubufatanye kugira ngo kiliziya ikomeze gufasha no gutera imbaraga abatuye Cuba mu kwizera, mu mirimo, mu bwisanzure kuko dufite ubushobozi”
Papa Francis kandi yanagaragaje ko yashimishijwe cyane no kuba umubano wa Cuba na Leta zunze ubumwe z’Amerika warongeye kuba mwiza ndetse asaba ibihugu byombi gukomeza iyi nzira nziza byatangiye.
RFI yatangaje ko Papa adashyigikiye ibyemezo Amerika yari yafatiye iki gihugu mu gihe cy’imyaka 53, binitezwe ko hari imfungwa zigomba kurekurwa, kubera urwo ruzinduka rwa Papa.





Ibitekerezo 0