Mu ibaruwa ye, Niwemushuma yagaragaje ko igihe amaze ku mugabane w’u Burayi cyamuhumuye amaso bituma abona ibintu bihabanye n’ibyo yibwiraga mbere kuri we afata nk’ubuyobe.
Ati “Igihe ngiye kumara mu Burayi cyampaye guhumuka, gushishoza gutekereza, kwitekerezaho, gusenga Imana amanywa n’ijoro no gusobanukirwa neza ukuri ku buzima. Mbabajwe no kubandikira mbamenyesha ko ntakibashije kwiyoberanya n’uburyarya mwimitse mu migirire yanyu.”
Ni ibaruwa yanditswemo amagambo akomeye aho yagendaga yifashisha n’imirongo igiye itandukanye yo muri Bibiliya asobanura ko hari ubwo yisanga asa n’uwatannye.
Hari nk’aho Niwemushumba yageze yifashisha umurongo wo muri Bibiliya ugaruka ku banditsi n’abafarisayo aho Yesu yabwiye abari bateraniye imbere ye ati “Kandi Ndababwira ko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw’abanditsi n’ukw’abafarisayo mutazinjira mu bwami bwo mu Ijuru.”
Niwemushumba yakomeje avuga ko kuba ahagaritse inshingano zo kuba padiri atajyanye ikimwaro, ahubwo yuje ibyiringiro byo kurushaho kwegera Imana n’ubushake bwayo.
Ati “Kubera iyo mpamvu ntangaje ko mpagaritse imirimo mazemo imyaka 15 n’inshingano zose zanteraga urujijo kugeza n’ubu. Ntabwo njyanye ikimwaro ahubwo mfite ibyiringiro…ibyifuzo byanjye ni ukuba mu buzima bwisanzuye buzangeza ku Mana no ku gushaka kwayo.”
Uyu mugabo umaze imyaka 15 ari umupadiri yagaragaje ko iki cyemezo yagifashe mu buryo yatekerejeho kandi ko kigiye gutuma urujijo yagiraga rukurwaho.
Yavuze ko mu byo azahora yibuka kandi anakumbura ari uburyo yabanye n’abapadiri bagenzi be n’abakirisitu.
Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Diyoseze ya Ruhengeri kugira ngo tumenye byisumbuyeho ibijyanye n’iyi baruwa ya Niwemushumba Phocas ariko ntibyadukundiye.



Ibitekerezo 0