{Mu mpera z’icyumweru gishize, Minisitiri w’Intebe n’umufasha we basuye isoko ya Nili iri muri Pariki ya Nyungwe mu Gisovu, bishimira ubwiza bw’ibitatse u Rwanda birimo kuba hakomoka iyo soko y’uruzi ruri mu nzuzi ndende ku Isi.}
Ku rubuga rwe rwa twitter, Minisitiri w’intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yagize ati: “Nageze ku isoko ndende y’uruzi rwa Nili muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, isoko ndende nk’uko byemejwe na Neil Gregor, Cam Leay, Garth Intyre mu 2006.ˮ
Abashakashatsi benshi nabo bakunda gusura u Rwanda bareba isoko ya Nili, aho abatari bake bagenda bagaragaza ko ifite isoko ndende mu Rwanda.
Televiziyo ya National geographic nayo yemeza ko isoko y’uruzi rwa Nili iri mu Rwanda, ikavuga ko Umwongereza Neil Mc Grigor, n’umunya-Nouvelle Zelande Garth Macintyre ndetse n’ikipe ya Dr. Kate Heathcote na George Heathcote, mu bushakashatsi bakoze, basanze isoko y’uruzi rwa Nili iri mu ishyamba rya Nyungwe, ryahinduwe ubu Pariki y’igihugu.
Ibyamamare n’abantu bakomeye bakunze gusura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ikungahayemo ibintu byinshi bitandukanye birimo amoko ya maguge (inkomo n’impundu), indabo za Orchides, isoko ya Nili, isumo rya Kamiranzovu, inyoni zirimo izo mu bwoko bwa Turaco n’ibindi byinshi biyitatse.
Muri uru rugendo Minisitiri w’Intebe yagiriye mu karere ka Karongi muri Gisovu, yanasuye icyayi cyaho na maguge zo mu bwoko bwa (chimpanzee) zamaze kumenyerezwa ngo zijye zisurwa n’abakerarugendo. Yatanze ubutumwa ku bayobozi abashishikariza kwitabira gusura ibyiza bitatse u Rwanda.




Ibitekerezo 0