Zimwe mu ngaruka zatewe na Covid-19, harimo ihungabana ry’ubucuruzi mpuzamahanga naryo ryatewe n’ihungabana ry’ingendo ndetse n’iry’ibindi bikorwa by’ubucuruzi mu bihugu hafi ya byose by’Isi.

Izi ngaruka zageze no ku bacuruzi bo mu Rwanda bari basanzwe barangura mu gihugu cy’u Bushinwa, Kuko ingendo kubazuruzi zitaremerwa mu Bushinwa, abandi ibicuruzwa byabo bibura ababibakurikinira, banabahitiramo ibifite ubuziranenge, ndetse n'ababakurikiranira uburyo byagera mu Rwanda byihuse mu gihe abanyamahirwe macye bo banahombejwe amafaranga menshi, bitewe no gukorana n’ibigo n’abantu batizewe bakabiba byoroshye.

Muri ibyo bihe byose ariko, abacuruzi bakomeje gukorana na Sourcing International Company bakomeje ibikorwa byabo nk’uko bisanzwe, ndetse bamwe mu bo bavuze ko iyo bitaba ubufatanye n'icyo kigo, bari kugira ibihombo bikomeye.

Nsengiyumva Silas, ukora mu ruganda AGROPLAST Ltd, yavuze ko n’ubwo ibihe bya Covid-19 byabangamiye ubucuruzi muri rusange, ariko gukorana na Sourcing International Company byatumye bakomeza ibikorwa byabo.

Yagize ati “twebwe twakomeje ibikorwa byacu byo kurangura mu Bushinwa kandi bikagenda neza. Bafite ababahagarariye mu Bushinwa, batugiraga ku ruganda ubundi bakagenda bakadufasha guhitamo ibyo twifuza bakatuzanira ibyo tubatumwe kandi bikatugeraho bifite ubuziranenge twifuzaga, n'iyo bitugezeho kandi tukabibona ku gihe twumvikanye”.

Uyu rwiyemezamirimo kandi yavuze ko ubwo baherutse gutumiza ibicuruzwa mu Bushinwa, yatumije kontineri eshanu, buri imwe akizigamira amafaranga arenga ibihumbi 500 Frw bitewe n'uko Sourcing International Company yabafashije kubabonera ibiciro bihendutse kubyo bakoreshaga mbere.

Yagize ati “Ibiciro byabo biri hasi ugereranyije n’abandi, kuko ubwo mperuka gukorana nabo nizigamiye 600$ kuri buri kontineri, urumva ko nizigamiye amafaranga menshi kandi ntiriwe nirushya njyayo ndetse ibyo natumye bakabimbonera ku giciro cyiza kurusha uko nabaga nigiriyeyo kandi nkabibona uko nabyifuzaga”.

Ku ruhande rwa Ikuzwe Chamy, Umuyobozi wa Spark Company Ltd na we yavuze ko yatangajwe n’igihe gito Sourcing Company Ltd ikoresha kugira ngo ibagezeho ibyo bayitumye.

Yagize ati “Natangajwe cyane n’uburyo batuzanira ibyo twabatumye mu gihe gito, ubundi hari igihe byasabaga amezi atatu cyangwa anarenga kugira ngo umuzigo ukugereho, ariko bafite umwihariko wo gukoresha igihe gito kandi ibyo bakoherereza bikakugeho uko wabitumye, yaba mu buryo bw’ubuziranenge ndetse n’ibipimo mwumvikanye byose”.

Yavuze ko mbere byari ikibazo kubona umuntu wo kwizera ku buryo wamutuma ibicuruzwa byinshi kandi ukizera ko abikugezaho mu gihe gito, avuga ko Sourcing yaje ari igisubizo kuri ibyo bibazo.

Ati “ubundi mbere kubona umuntu wo kwizera byari ikibazo, wibazaga niba waha umuntu amafaranga menshi icya rimwe ukizera ko ibyo mwavuganye abikugezaho uko mwabipanze, ariko muri Sourcing barizewe cyane kuko ibyo bakora baba bakubwira amakuru yose kuva umuzigo wawe uhagurutse kugeza ugeze i Kigali”.

Ku ruhande rwa Jean de Dieu Musengimana ukora ubwubatsi, nawe yashimye uko Sourcing yakoranye na bo, avuga ko ibyo atumye abibona vuba kandi bikamugeraho bitangiritse.

Yagize ati “bakurikirana umuzigo wawe neza mu nzira, niba watumye amakaro bayakugezaho atamenetse, bakurikirana uko umuzigo upakirwa ku buryo bidashoboka ko baguhombya”.

Uyu mwubatsi kandi yavuze ko undi mwihariko wa Sourcing International Company ari uko bishyuza iyo ibyo mwemeranyijwe bishyizwe mu bikorwa.

Yagize ati “ntabwo baza ngo bakwishyuze mbere, murumvikana ubundi ibyo mwavuganye byashyirwa mu bikorwa ukabona kubishyura bakaguha impapuro zawe. Ni abantu bakora kinyamwuga cyane”.

Umuyobozi wa Sourcing International Company, Uwonkunda Placide, yavuze ko bagize igitekerezo cyo gushinga iki kigo bitewe n’ibibazo abacuruzi barangura mu Bushinwa bakunze guhura na byo.

Yagize ati “nka bamwe mu bari bahagarariye Abanyarwanda baba mu Bushinwa, twabonye ko hari uburyo twashyiraho tugafasha abantu batumiza ibicuruzwa mu Bushinwa kubikora bitabagoye”.

Yongeyeho ati “ubu dufite ibigo bikomeye byinshi byo mu Rwanda, yaba iby’abikorera ndetse n’ibigo bya Leta dukorana na byo, kandi bose bishimira serivise dutanga ndetse biriyongera umunsi ku munsi. Turasaba n’ibindi bigo bikenera ibicuruzwa mu Bushinwa ko byatugana tugakorana”.

Yavuze ko ikigo cyabo cyabashije guca ibikorwa by’ubujura byakorwaga muri serivise zo gutumiza ibicuruzwa mu Bushinwa, ati “mu gihe cyashize hari ibigo byabeshyaga abacuruzi bikabiba, bamwe bakabura ibicuruzwa byabo abandi bakabura amafaranga yabo cyangwa bakazahabwa ibicuruzwa bidafite ubuziranenge bifuza."

Yaboneyeho kugira inama abacuruzu barangura mu Bushinwa, ati “twagira inama abacuruzi barangurira mu Bushinwa yo kwirinda ababashuka bakambura amafaranga yabo, bajye babanza babaze amakuru y’ibigo bagiye gukorana na byo, babaze na ambasade yacu mu Bushinwa kugira ngo birinde kuzakorana n’ibigo bibashuka bikabatwara ibyabo”.

Sourcing International Company kandi iributsa abayigana ko ibiruhuko byo gusoza umwaka w’u Bushinwa, bizwi nka Luna Year (SPRING FESTIVAL) byarangiye, kuri ubu akazi kakaba kongeye gutangira nk'uko bisanzwe, bityo abakeneye gukorana nabo bakaba bakwihutira kubagana.

Wifuza ubundi bufasha ushobora kubasanga ku cyicaro cyabo giherereye Kicukiro mu mujyi wa Kigali, mu nyubako ya Kicukiro Center Plaza. ushobora kandi kubahamagara kuri +250 784 984 148, cyangwa ukabandikira ku gasanduku k’iposita, nimero Po. BOX. 292. Kigali Rwanda.

Ku bari mu Bushinwa, na bo bashobora kubasanga mu mujyi wa Guangzhou, ku muhanda wa Guanghong Tiangqi Huali uri mu karere ka Tianhe. Cyangwa ukabahamagara kuri +86 135 8050 9050.

Ku bakoresha ikoranabuhanga, bashobora gusanga ibindi bisobanuro byabo kuri https://isourcingservices.com, cyangwa bakabandikira kuri email ari zo: [email protected] na [email protected]

Sourcing International Co. Ltd. ifasha abanyarwanda kurangura ibicuruzwa mu Bushinwa
Sourcing International Co. Ltd. ifasha abanyarwanda kurangura ibicuruzwa mu Bushinwa