Ni inguzanyo bari guhabwa n’umushoramari wo mu gihugu cy’Ubwongereza, Sir Ian Wood, binyuze mu mushinga we witwa SCON (Services Company Outgrowers Nyaruguru Ltd) ugamije gutera inkunga abahinzi b’icyayi mu Karere ka Nyaruguru.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya SCON Ltd, Bihogo Etienne, avuga ko uwo mushoramari yaje mu Rwanda amaze kuganira na Perezida Kagame.
Ati “Bemeranyije ko iyi misozi ya Nyaruguru yahingwamo icyayi kuko ni cyo kintu cyagaragaraga ko gishobora gukura abaturage bo muri Nyaruguru mu bukene.”
Mu Karere ka Nyaruguru hagaragara imisozi myinshi yamezeho ishinge kandi ba nyirayo bavuga ko nta cyo ibamariye kuko ni yo bayahiriye amatungo itabasha kubora ngo ivemo ifumbire.
Ubutaka bwo muri ako Karere burasharira ku buryo bigoranye ko hakwera ikindi gihingwa kitari icyayi.
Uwo mushinga wo kubafasha kuyihingaho icyayi bahabwa inguzanyo bazishyura nta nyungu watangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2017.
Umuhinzi ufite ubutaka bungana ba hegitari imwe ahabwa ibihumbi 900 FRW agafashwa guhinga icyayi agashyirirwamo n’ifumbire na we akagira uruhare mu kukibagara no kucyitaho.
Ubuyobozi bwa SCON buvuga ko uwo mushinga ufite intego yo gufasha abahinzi 7 000 ku buso bwa hegitari 3 400 kandi bamaze guha inguzanyo abagera kuri 300.
Bamwe mu bahinzi bamaze gufata iyo nguzanyo bavuga ko bayishimiye kandi bayitezeho iterambere rirambye.
Singayirimana Agnes wo mu Murenge wa Cyahinda ati “Nari mfite isambu nini itarabyazwaga umusaruro iriho amashinge; bampaye amafaranga ibihumbi 900 y’inguzanyo. Ubu maze kugira icyayi gitoshye kimeza neza.”
Undi muhizi witwa Havugimana Placide ati “Scon yampaye inguzanyo y’ibihumbi 900 ubu icyayi narateye ingemwe zimeze neza zimaze umwaka n’amezi ane. Niteze iterambere kandi ndateganya gutera ikindi.”
Inguzanyo izishyurwa gute?
Umushinga SCON uteganya ko umuhinzi wese uzahabwa inguzanyo azatangira kuyishyura buhoro buhoro uko ashoboye igihe icyayi cye kizaba cyaramaze kwera yaratangiye kugurisha.
Abo bahinzi kandi bazajya bagurisha umusaruro wabo ku ruganda rwa Unilever rugiye kubakwa n’ikigo gikomeye cyo mu Bwongereza.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya SCON Ltd, Bihogo Etienne, ati “Mu bufatanye twakoranye n’umushinga wa Uniliver ni uko umuhinzi wacu azagemura icyayi akinyujije muri Scon natwe tukijyanye muri Uniliver kandi Uniliver izajya itanga igiciro cyiza kiruta icy’izindi nganda.”
Hagamijwe gufasha abahinzi b’icyayi kukunguka ubumenyi mu kucyitaho bashyiriweho ishuri ryitwa ‘Ishuri ry’abahinzi b’icyayi mu murima’ ribafasha kumenya kucyitaho kuva kikiri ingenwe kugeza kigeza mu gikombe kigiye kunyobwa.
Kugeza ubu abagera kuri 300 bamaze kwiga mu gihe cy’umwaka kandi bavuga ko hari ubumenyi bwinshi bungutse ku kwita ku cyayi.













Ibitekerezo 0