Byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, nyuma y’uko bamwe mu bahinzi b’icyayi bagaragaje ko abashumba b’inka birirwa baboneshereza.
Abo bahinzi basabye ko ubuyobozi bwabafasha gufata no guhana abantu birirwa baragiye kuko baboneshereza kandi babikora buri munsi.
Rutinwa Jean de Dieu yagize ati “Hari abashumba birirwa baragiye noneho inka bakazijyana mu cyayi zikakirya twe tukabura umusaruro. Twifuza ko ubuyobozi bw’Akarere bwadufasha uwafatwa aragiye akajya ahanwa bigatanga isomo.”
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yagera mu mirenge ya Mata na Kibeho mu Karere ka Nyaruguru yiboneye zimwe mu nka ziragiwe mu kabande.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko Inama Njyanama y’Akarere yafashe icyemezo ko inka izajya ifatwa iragiwe izajya itezwa cyamunara.
Ati “Ntabwo byemewe kuzerereza inka ku gasozi, by’umwihariko ni icyaha gikomeye kuragira mu cyayi (…) Inama Njyanama y’Akarere yafashe umwanzuro ko inka izafatirwa mu cyayi cyangwa ahandi hantu hatunganyijwe nko mu gishanga, mu materasi n’ahandi, izo nka zigafatwa ziri kwangiza ibyo bikorwa zitezwa cyamunara.”
Habitegeko yakomeje asaba abayobozi ku nzego z’ibanze kubikurikirana kuko bimaze kurambirana kumva ko hari abakiragira bakabajya no konesha mu cyayi cy’abandi.
Yakomeje agira inama abafite amatungo kujya bororera mu biraro kuko ikigamijwe atari uguteza cyamunara amatungo yabo.
Ati “Ntabwo rero twifuza kumva hari inka y’umuturage yatejwe cyamunara kandi yari ayoroye kugira ngo imugirire akamaro.”
Yabibukije ko inka yororewe mu kiraro ari yo itanga umukamo mwiza n’ifumbire ndetse igakura neza ibyibushye.
Yavuze ko bizwi neza ko hari ikibazo cyo kubona ubwatsi ariko hari ingamba zo gufasha abaturage kububona.
Ati “Twatangiye umushinga munini wo gukwirakwiza ubwatsi bw’amatungo kugira ngo buboneke hafi kandi buhendutse noneho inka zigaburirwe mu biraro, twubahirize gahunda ya Leta yo kororera mu biraro.”
Kuva uwo mwanzuro wafatwa nta nka n’imwe irafatwa ngo itezwe cyamunara.






Ibitekerezo 0