{Miliyoni zirindwi n’ibihumbi ijana na mirongo itandatu na kimwe n’amafaranga Magana cyenda na makumyabiri y’u Rwanda ( 7 161 920 frws) ni yo yakusanyijwe ku ikubitiro n’abatuye umurenge wa Rusenge n’inshuti zabo ku wa 24 Ukwakira 2012, umunsi wahuriranye n’Imurikabikorwa muri uyu murenge.}
Habitegeko Francois, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wari witabiriye iki gikorwa, ati “Icy’ingenzi ni umutimanama Abanyarwanda bafite wo kwihesha agaciro no guharanira ishema ry’u Rwanda’’.
Abakozi b’Umurenge wa Rusenge mu kwihesha agaciro batanze inkunga yabo muri iki Kigega, banaboneyeho umwanya wo kugabira inka umukecuru Vestine Mukangwije.
Kuri uyu munsi w’impurirane, abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Umurenge wa Rusenge baboneyeho umwanya wo kumurikira abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru ibikorwa bakorera abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yasabye abafatanyabikorwa gushyira imbaraga mu guha serivisi nziza abaturage, bakabagezaho ibyo bakeneye by’ibanze. Yabashimiye uko bafatanya n’inzego z’ubuyobozi mu kwesa imihigo, anaboneraho gushima umurenge wa Rusenge kuba warabaye uwa Kabiri ku rwego rw’Akarere mu kwesa imihigo neza kandi vuba mu mwaka wa 2011-2012.

Ibitekerezo 0