{Nyuma y’aho ruhurura ya Mpazi iri hagati y’Umurenge wa Gitega n’uwa Kimisagara isenyukiye, kuri ubu yahindutse piscine (ubwogero), aho usanga abana bogera mu mazi mabi cyane amanuka muri iyo ruhurura.}
Iyi ruhurura iri mu Karere ka Nyarugenge,hagati y’iyi mirenge yombi, imaze iminsi isenyutse, none abana b’abaturage bayituriye niho biboneye ubwogero kuko iyo uhageze usanga harimo abana benshi bidumbaguza muri ayo mazi ari nako banasomaho. Kubera ko iyi ruhurura iri hafi y’ishuri ribanza rya Kimisagara usanga rimwe na rimwe muri abo bana haba harimo n’abaneyshuri biga muri iryo shuri.
Bamwe mu baturage baturiye hafi y’iyo ruhurura, baganira n’umunyamakuru wa IGIHE batangaje ko bahangayikishijwe n’iri senyuka ry’iyi ruhura, kuko ngo uretse no kuba bamwe mu bana babo bigira koga muri ayo mazi bakaba bahavana n’indwara zitandukanye ziterwa n’umwanda, isuri ishobora guterwa n’amazi ayimanukamo nayo ni kimwe mu biteye aba baturage ubwoba.
Nkunzumuhire Fortiné ,umwe mu baturage baturiye iyi ruhurura aganira n’umunyamakuru wa IGIHE yatangaje ko kuba abana babo bajya mu mazi y’iyi ruhurura bizatuma bakuramo uburwayi. Nkunzumuhire yagize ati “Twifuza ko ubuyobozi bwakora iyo bwabaga bukadusanira iyi ruhurura duturiye kuko bitabaye ibyo ubuzima bw’abana bacu buzahononekarira”.
Nkurunziza Idrissa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega ku murongo wa telefoni yatangaje ko iyi ruhurura ya Mpazi yasenyutse koko. Yongeraho ko Akarere ka Nyarugenge gafatanyije n’Umujyi wa Kigali bakoze inyigo y’uburyo iyi ruhurura yazasanwa.
Nkurunziza yongeyeho ko impamvu iyi ruhurura yasenyutse ntihite isanwa, ari uko turi mu gihe cy’imvura ariko ngo imirimo yo kuyisana izatangira muri Gicurasi uyu mwaka.

Twabamenyeshako iyi ruhura yasenywe n’isuri. Ariko aha umuntu yakwibaza niba abahabwa amasoko yo kubaka za ruhurura mu Mujyi wa Kigali baba babifitiye ubushobozi bwo kuzubaka bakazikomeza.

Ibitekerezo 0