Nk’uko bitangazwa n’abanyamruyango ba Koperative Twiteze imbere Dukungahare, ngo yatangiye kugaragaramo ibibazo mu mwaka wa 2013, ubwo hari hamaze gukorwa igenzura ku micungire y’umutungo. Aba bacuruzi bashimangira ko icyo gihe bari bamaze kugeza ku migabane ingana na miliyoni zisaga 40 z’amafaranga y’u Rwanda.
Icyo gihe ngo ni bwo baje kumenya ko ayo amafaranga agenda arigiswa buhoro buhoro n’abahoze ari abayobozi b’iyi koperative, bananiwe gusobanura imikoreshereze y’umutungo kugeza magingo aya.
Umwe mu banyamuryango yagize ati “Buri cyumweru twatangaga amafaranga ibihumbi 2300, byari bimaze kugera muri miliyoni nyinshi cyane tutazi n’umubare.”
Undi ati “Baratubariye baratubwira ngo wowe ku mafaranga watanze ibihumbi ijana na makumyabiri, nta faranga na rimwe tugomba kuguha, ahubwo wowe turaguha agahimbazamusyi ka fanta.Undi ati “Amafaranga abayobozi barayigurije”.
Kayitesi Antoinette, wari umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga, yemeje ko amafaranga yariwe n’abari abayobozi b’iyi Koperative, andi akagurizwa bamwe mu banyamuryango ntibayishyura.
Yagize ati “Tumaze kugira umutungo ugeze muri miliyoni 40 bayagurije abanyamurango. Bagize ikintu cy’uburangare amafaranga amaze kuba menshi bakora banki ramberi”.
Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative cyavuze ko imicungire mibi y’umutungo ivungwa muri iyo Koperative, ishingiye ku mikorere y’abayigize bashatse gukora ibigo by’imari bagafata amafaranga bakaguriza abanyamuryango, ibintu binyuranyije n’amategeko agenga amakoperative.
Mu igenzura ryakoze mu mwaka wa 2013, ryagaragaje ko amafaranga yakoreshejwe akabura ubusobanuro asaga gato miliyoni imwe n’igice, na ho andi ngo yari mu banyamuryango, nk'uko RBA yabitangaje.
Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw’amakoperative asanzwe, Mukakiramba Christine, yagize ati “Mu igenzura twakoze nk’ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative, amafaranga yagaragaye ni 1.738.650, na yo yaburiye ku bantu bagera kuri batandatu. Bamwe bafashe inguzanyo ya miliyoni 27.570, ayo babashije kwishyura ni miliyoni 7.202.400 gusa, ayandi yagumye mu banyamuryango ntabwo bagize ubushake bwo kuyishyura.”
Yakomeje avuga ko mu rwego rwo gukumura ikibazo cy’aba banyamuryango, hafashwe ingamba zo kubishyikiriza CID, ikabafasha gukurikirana umuntu utazwi wariye ayo mafaranga.
Koperative Twiteze imbere dukungahare, yatangiranye n’abanyamuryango 20, baje kwiyongera bakagera kuri 261, bakaba basaba kurenganurwa kugira ngo iyi koperative idasenyuka ibasize mu gihombo.





Ibitekerezo 0