Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 7 Nzeri 2017, ni bwo umusore witwa Murangira Emmanuel wari uri gusenya igisenge (Plafond) cy’inzu ikodeshwa n’uyu munyaburayi yabonyemo iyo mbunda n'amasasu 39 arimo n'akoreshwa mu guhiga.

Iyi mbunda ikimara kuvumburwa, Umutaliyani ukodesha iyi nzu yagaragayemo yahise ajya kubimenyesha inzego z’ubuyobozi ndetse anavuga ko atazi uburyo yagezemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Vuguziga Charles, yatangarije IGIHE ko iyi mbunda yahise ishyikirizwa Sitasiyo ya Polisi yo mu Murenge wa Nyarugenge.

Yagize ati “ Ni byo bayisanzemo ku wa Kane bari gusenya igisenge cy’inzu ariko uwo Mutaliyani yahise aza kubimenyesha ubuyobozi anavuga ko atazi uburyo yahageze.”

Iyi mbunda yashyikirijwe Polisi, nayo itangira iperereza kugira ngo hamenyekane iby’uko iyi ntwaro yaba yarahageze.

Imbunda yasanzwe mu gisenge n'amasasu yari ayirimo
Imbunda yasanzwe mu gisenge n'amasasu yari ayirimo