Uyu murenge wasanze ari wo uri inyuma muri ako karere mu kurangiza imanza zaciwe na Gacaca.
Ku wa 30 Kamena 2018, imanza zose zirenga ibihumbi bine zaciwe n’Inkiko Gacaca zizaba zamaze kurangizwa nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira, Murenzi Valens yabitangaje.
Yagize ati “ Iminsi ibiri, ku wa Kabiri no ku wa Kane twabihariye kurangiza imanza za Gacaca, kandi twareba tugasanga umusaruro wabonetse mu cyumweru kimwe aho twarangije imanza 300 bitanga icyizere ko bizagerwaho. Kuko twasanze imyaka 24 ihagije kugira ngo umuntu wangije imitungo muri Jenoside abe yamaze gusaba imbabazi cyangwa se abe yarishyuye.”
Murenzi avuga ko kuba umurenge ayoboye uri inyuma y’iyindi muri Nyanza mu kurangiza imanza zaciwe na Gacaca bituma n’akarere kaza mu myanya ya nyuma mu gihugu.
Yasobanuye ko bumwe mu buryo buzakoreshwa mu kurangiza izo manza harimo kwegera abagomba kwishyura urugo ku rundi bakaganirizwa; guhuza uwishyura n’uwishyurwa ndetse no gushishikariza abahemutse gusaba imbabazi kuko abarokotse Jenoside biteguye kuzitanga.
Hazanifashishwa abanyamadini n’amatorero mu kwigisha abaturage gusaba imbabazi no kuzitanga ndetse no gukiranuka kandi ngo bamaze kubyemera ko bazafatanya.
Ikindi bavuga kizifashishwa ni ugushyira mu bikorwa ibyemezo by’Inkiko Gacaca imanza zikarangizwa.
Abarokotse Jenoside bavuga ko hari bamwe mu bangije imitungo yabo babegereye barabishyura, abandi babasaba imbabazi ariko hakaba n’abandi bakomeje kwinangira.






Ibitekerezo 0