{Abagize urugaga rw’abikorera ku giti cyabo mu karere ka Nyanza bizihije isabukuru y’imyaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye batera inkunga isaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 600 abamugariye ku rugamba bo muri aka karere.}

Iki gikorwa cyabaye kuwa Gatatu tariki 20 Kanama 2014 hishimiwe ko muri iyi myaka 20 ishize hari byinshi bagezeho bakesha kuba u Rwanda rwarashoboye kwibohora ubutegetsi bubi bwariho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, urwego rw’abikorera rwateye imbere cyane ndetse bamwe babukorera hanze y’igihugu aho bajya no mu bihugu bya kure bakazanayo ibicuruzwa.

Zimwe mu ngero batanze ngo ni uko umucuruzi wo mu Rwanda ajya kurangurira i Dubai cyangwa ahandi; ibicuruzwa azanye bikarinda bishira agasubirayo nta kibazo cy’umutekano agize mu bucuruzi bwe.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Nyanza, Kayitesi Immaculée avuga ko umwanya bagize ari uwo kongera gusubiza amaso inyuma bagashimira abagize uruhare bose mu kubohora u Rwanda.

Yagize ati “Amatunda turi kuryaho ubu nk’abacuruzi turayakesha Abanyarwanda bagenzi bacu bitangiye igihugu bakamena amaraso yabo bagamije kubohora abari baboshywe”.

Abafashe amagambo muri uyu muhango bose bavuze ko kuzirikana abaguye ku rugamba ndetse no kuba hafi abatewe ubumuga na rwo bizabahora ku mitima ndetse bagafashwa kubaho neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yishimiye iki gitekerezo cyagizwe n’abikorera avuga ko cyabera abandi urugero rwiza, abasaba kuzahora bazirikana ababuriye ubuzima bwabo mu rugamba rwo kubohora u Rwanda kimwe n’abarumugariyeho.

Yabasabye guhora bagura ibyo bakora bityo amahirwe yo kuba u Rwanda rwaribohoye bakayabyaza umusaruro ari nako bohereza ibyo bakora mu mahanga kuruta gutegereza ubucuruzi bw’ibivayo.