Bamwe muri bo bavuga ko bahora babona umuriro uvanze n’imyotsi myinshi mu irimbi buri gihe mu masaha ya nijoro.

Uwase Denise w’imyaka 22 yagize ati “Hari igihe haba haka umuriro cyangwa hacumba umwotsi ariko kubera ko nta muntu uba ugaragara ntawe uzi inkomoko yabyo.”

Bikorimana Jean Claude utuye mu Mudugudu wa Muhoza mu Kagari ka Kivugiza avuga ko hari n’igihe bumva amajwi y’impinja avugira muri iri rimbi mu gicuku.
Ati “nigeze kumva amajwi asa n’ay’impinja uretse ko ntumvaga neza ibyo avuga ibyo ari byo.”

Ubuyobozi bw’umudugudu wa Gatare mu kagari ka Rugarama bwo buvuga ko ibyo aba baturage bakeka atari byo ahubwo ari urumuri rw’imodoka cyangwa urw’amatara y’inzu amurika ku masashi aba arimo indabo abaturage bakikanga bagira ngo ni umuriro.

Irimbi rya Rugarama ryakamo umuriri buri joro
Irimbi rya Rugarama ryakamo umuriri buri joro
Umwe mu bemeza ko mu irimbi rya Rugarama haka umuriro nijoro
Umwe mu bemeza ko mu irimbi rya Rugarama haka umuriro nijoro