Ni igikorwa bakoze mu rugendo barimo rwo gusura ibyiza biri muri aka karere birimo n’ishyamba rya Nyungwe. Ntakirutimana yavuze ko iyi nka izamufasha mu kubona ifumbire n’amata azamufasha kwita ku bana be.
Ati “Inka bampaye irahaka, izamfasha kwivana mu bukene, mfite icyizere ko izanteza imbere, ifumbire nzayivanaho izatuma neza, abana bane banjye n’abaturanyi bazasoma ku mata. Imana ibahe umugisha, ari nk’ibishoboka nkahagera nazabaha impano.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josue Michael, yavuze ko iki gikorwa ari cyiza kuko gifite igisobanura cy’ikimenyetso cyo kwifuriza umuntu gutunga.
Ati “Igisobanuro cy’iyo inka, ni ukwifuriza abantu cyangwa kugaragaza imbamutima zabo, abantu bari mu bucyerarugendo ariko bakageraho bagatekereza guha inka umuturage. Inka ni ikimenyetso cy’ubukungu, bivuze ikintu kinini cyane. Ikirimo kinini ni ukumenyena no gukomeza gufatanya, ni ugushimangira umubano w’aba baturage nabo muri Isiraheli.”
Aba ba mukerarugendo 20 baturutse muri Israel bishimiye ibyiza nyaburanga babonye muri Nyamasheke ndetse bifuriza umuryango bagabiye inka ubukire n’iterambere.
Iyi nka batanze ije ikurikira izindi 22 Ambasade ya Israel mu Rwanda yagejeje ku batishoboye bo mu Murenge wa Kanjongo, tariki ya 13 Ugushyingo 2020.




Ibitekerezo 0