{Sibomana Jean pierre na Nyirahabimana Clotilde batuye mu kagari ka Gashashi mu Murenge wa Karengera, bibarutse abana batatu b’impanga, bahita bafata n’icyemezo kuazongera kubyara ubuzima bwose}.
Abo bana b’abakobwa bahawe amazina ya Ibyishimo, Amahoro na Irakoze bamaze amezi ane bavukiye mu bitaro bya Bushenge.

Ise wabo, Sibomana avuga ko ari amahirwe kuba Imana yarabahaye abana batatu b’impanga kandi bakaba bakiri bazima, ariko na none ko kuba batari babyiteguye byahungabanyije ubukungu bw’umuryango.
Ati “Kuva umugore agitwite yari afite intege nke, ntacyo abasha gukora, nanjye nkivuruguta mu mirimo yo gutunga urugo, none ubu nyuma yo kubyara abana batatu nanjye sinkimuva iruhande kuko aba akeneye ubamufasha”.
Akomeza avuga ko umuryango wahise uhungabana ku buryo bakeneye ubufasha kugira ngo bana bakomeze kugira ubuzima bwiza.
Akarere ka Nyamasheke katanze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500, yamaze kugezwa kuri konti y’Umurenge wa Karengera kugirango uyu muryango uzagurirwe inka y’imbyeyi izawufasha kubona amata yo guha abana.
Ubuyobozi kandi bwizeza uyu muryango ko buzakomeza kuwuba hafi no kuwufasha kugira ngo aba bana bakure neza. Uyu muryango wishimira inkunga wagenewe kandi wizera ko uzakomeza kubona ubufasha kuko ku bwabo babona nta bushobozi bwo kwita ku bana batatu b’impanga bafite.
Nyina w’abo bana, Nyirahabimana Clotilde, avuga ko adateganya kubyara undi mwana kuko yari asanzwe yarumvikanye n’umugabo we kuzabyara abana babiri gusa.
Agira ati “Twari twarateguye ko tuzabyara abana babiri gusa, none tubyaye impanga duhita tugira bane”.
“Ku bwanjye nifuzaga kuva mu bitaro bamaze kumfungira ibyara, ariko barampakaniye bambwira ko nkiri muto, dufata icyemezo cyo kujya dukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bw’igihe gito […] nta wundi tuzabyara”.
Uyu mugore n’umugabo bamaze kubyarana abana bane mu mbyaro ebyiri gusa, bavuga ko bazakora ibishoboka byose bagafatanya kurera neza abo bana kuko ari imbuto y’urukundo rwabo rwa kera, dore ko biganye amashuri abanza, ndetse ubu bakaba banganya imyaka 25 y’amavuko.




Ibitekerezo 0