Kanyundo yagaragaje amarangamutima amaze gushyikirizwa inka muri gahunda ya Girinka kuwa12 Werurwe 2015.
Akimara guhabwa inka, uyu mukecuru Kanyundo utazi neza imyaka afite yavuze ko kuva yavuka ari bwo agiye gutunga inka, bityo kikaba ari igihe kuri we cyo gukira n’ubwo ageze mu za bukuru kuko inka ari itungo ritanga ubukire.
Yagize ati“Inka si inkoko, ni itungo ry’ubukire…Uwanyereka umuntu ungabiye nkamukora mu ntoki, nkamushimira ko yatekereje kungezaho ubukire ndi umukecuru.”
Kanyundo akomeza avuga ko umunsi yanyweye amata azasubirana ubukumi, bityo akaba agiye kuyifata nk’uwita ku mwana umwe, akazanaziturira uwamugabiye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruharambuga, Ndindayino Jean Claude, yabwiye abahawe inka bose ko bagomba kuzirikana ko kugabirwa ari intangiriro yo kubasha kwikura mu bukene.
Yabasabye kuzifata neza, bakaziha ubwatsi buhagije, kandi bakajya bazivuza igihe zarwaye kugira ngo zizabashe gutanga umusaruro zitegerejweho.

Kuri uwo munsi, mu Karere kose hatanzwe inka ku miryango 121 ikomoka mu Mirenge umunani yo mu Karere ka Nyamasheke. Izi zikaba zaje zisanga izindi 105 zari ziherutse gutangwa mu Kuboza 2014.
Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bukomeza gushishikariza abaturage bahabwa inka kwitura bakaziturira abandi kugira ngo iyi gahunda izagere ku baturage bose.





Ibitekerezo 0