{Abaturage bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’Ubudehe mu Karere ka Nyamasheke bari guhabwa ibikoresho bisukura amazi(filtre) mu kubafasha kunywa amazi meza no kubungabunga ubuzima bwabo.}
Bamwe mu batangiye guhabwa ibi bikoresho bahamya ko bigiye kubafasha guhindura ubuzima bwabo kuko bizabafasha kwirinda indwara zimwe na zimwe ziterwa n’umwanda no kunywa amazi adasukuye.
Nyirabititaweho Maria wo mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Kagari ka Mwezi, Umurenge wa Karengera, yavuze ko agiye kujya anywa amazi asukuye agakira inzoka, kuko isuku y’amazi yasaga n’aho itamureba.
Yagize ati“Nari nsanzwe nywa amazi uko nakayavomye ku mugezi, none ubu ngiye kujya nywa amazi asukuye. Hehe no kongera kurwara ibiyoka.”

Nyirahabimana Philomene, umwe mu Bajyanama b’ubuzima bo mu Kagari ka Shara, Umurenge wa Kagano, yavuze ko ibi bikoresho bizakemura ibibazo byinshi ku miryango ikennye, kuko bizagabanya indwara baterwaga no kunwa amazi adasukuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yavuze ko indwara nyisnhi zakirwa kwa muganga ari iziterwa n’umwanda, asaba abaturage kwita kuri aya mahirwe babonye, kuko Leta ihora izirikana ku mibereho yabo.
Yabibukije ko iyo ufite ubuzima bwiza ari bwo ubasha gukora neza, ukiteza imbere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano ashishikariza abahawe ibikoresho kubifata neza kuko ari inkunga bahawe kugira ngo bahindure ubuzima bwabo.
Nsekeyukunze Innocent, Umuhuzabikorwa w’Umushinga Delgua, yavuze ko ibikoresho biri gutangwa bigizwe n’ikiyungurura amazi (Filtre) n’ishyiga rya rondereza bizahabwa abaturage batishoboye babarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri basaga ibihumbi 13, hakiyongeraho Abajyanama b’ubuzima n’Abakuru b’Imidugudu mu rwego rwo kubashimira umurimo w’ubwitange bakora.
Uyu mushinga wateganyije ko uzajya ukurikirana, ukanasimburiza ibikoresho mu gihe cy’imyaka 20. Ibyo bikoresho ntibemerewe kubigurisha.







Ibitekerezo 0