{Abana bafite ubumuga baba mu kigo Ngwino Nawe kiri mu Kagari ka Ntendezi mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, bahawe impano banasangira amafunguro bagenewe n’ubuyobozi bw’Akarere mu rwego rwo kubifuriza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.}

Buri wese yashyikirijwe impano ye
Buri wese yashyikirijwe impano ye

Ikigo cya Ngwino Nawe, gifasha abana bafite ubumuga bunyuranye, bakamenyerezwa kugira ngo bajyanwe mu ishuri mu rwego rw’uburezi budaheza.

Ababyeyi bafitemo abana bakaba bavuga ko cyabafashije cyane kuvana abana mu bwigunge, kandi kibagirira akamaro ntagereranywa nk’uko bitangazwa na Gasigwa Straton, ufite umwana muri iki kigo.

Agira ati “Iyo umubyeyi afite umwana ufite ubumuga bukabije ntacyo abasha gukora, ariko iki kigo cyaraturuhuye natwe turagifasha, abana bakidagadura.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko iki kigo cyabafashije guha abana agaciro babasha kwiga aho agira ati “Abana twarabahishaga kuko twabaga tudashoboye kubitaho, ariko iki kigo cyatumye tumenya ko bafite agaciro, ubu bajya mu ishuri bakigana n’abandi.”

Muri uyu mwaka, iki kigo cyari gifite abana 76, bamwe bagiye mubiruhuko mu miryango yabo, naho 16 muribo batagira imiryango bakaba baguma mu kigo nk’uko bitangazwa na Mukahirwa Francine wari uhagarariye ubuyobozi bw’ikigo.

Barasangira amafunguro bifurizanya Noheli n'Ubunani
Barasangira amafunguro bifurizanya Noheli n'Ubunani

Akomeza avuga ko muri aba bana, harimo abafite ubumuga bwo kutavuga, ubw’ingingo, ubwo mu mutwe n’ibindi, nyamara ibi ntibibabuza kujya mu ishuri bakigana n’abandi. Hakaba harimo abiga mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga.

Mayaya Jean Paul, ni umwe mu bafite ubumuga bwo kutavuga, ubu akaba arangije kwiga ububaji mu Ishuri ry’imyuga rya Shangi.

Mayaya wambaye umupira w'umuhondo ufite ubumuga bwo kutavuga, mu marenga avuga ko yize kubaza mugenzi we agasemura
Mayaya wambaye umupira w'umuhondo ufite ubumuga bwo kutavuga, mu marenga avuga ko yize kubaza mugenzi we agasemura

Mu mvugo y’amarenga, aho yasemurirwaga na mugenzi we, agira ati “Nize amashuri abanza ndayarangiza, njya kwiga kubaza i Shangi. Ubu nzi gukora ameza, intebe n’ibitanda ndetse ku itariki ya 18/12/2014 nzahabwa impamyabushobozi y’ibyo nize”.

Simbarikure Théogène wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere yasezeranyije abana baba muri iki kigo ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi kandi bukabatera inkunga aho bishoboka. Akaba asaba abari kurangiza imyuga gutekereza no kujya mu makoperative kugira ngo bakomeze gufatanya n’abandi mu iterambere.

Uyu munsi wo gusangira n’abana bafite ubumuga bo muri iki kigo, wari ugamije kubifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya wa 2015. Abana batagira imiryango bahasigaye mu gihe cy’ibiruhuko, bakaba barahawe n’impano zirimo imyenda n’inkweto.