Byabereye mu Kagari ka Rususa ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Ukwakira 2020 aho uwo mugabo yagiranye amakimbirane n’umugore we amushinja kumuca inyuma, amutemagura ibice bitandukanye by’umubiri.

Amafoto agaragaza ko yamutemye mu mutwe, amaboko n’amaguru amugira intere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamegeri, Hitimana Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo akimara gutema umugore we yahise aburirwa irengero.

Ati “Turacyamushakisha ntabwo turamufata. Bivugwa ko bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma, ntabwo ariko tuyafitiye gihamya kuko umugore we ntarabasha kuvuga ngo atubwire icyo bapfuye nyirizina. Twari tuzi ko bajyaga bagirana amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma.”

Uwo mugore akimara gutemwa yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Nyarusiza gihita kimwohereza ku Bitaro bya Kigeme nabyo bimwohereza kuri CHUB kuko yari arembye.

Nsabimana na Mushimiyimana bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bafitanye abana batatu, ariko bakundaga kugirana amakimbirane ashingiye ku gukekana ko bacana inyuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamegeri, Hitimana Jean de Dieu, yabwiye abaturage kwirinda ibyaha kandi bakegera ubuyobozi igihe bafitanye ibibazo bukabafasha kubikemura mu mahoro n’ubwumvikane.

Yasabye abaturage kujya batanga amakuru igihe cyose babonye ahantu hari amakimbirane ashobora kubyara ibyaha, kugira akumirwe hakiri kare.

[email protected]