Yabisabye ku wa gatatu tariki ya 10 Nyakanga 2019 ubwo yasuraga Akarere ka Nyamagabe muri gahunda yo kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage.
Kimwe mu bibazo yagejejweho kigaruka ubugira gatatu ni icy’abaturage bagaragaje ko mu kubatira igishanga cya Cyogo giherereye mu Murenge wa Cyanika, habayemo ubusumbane.
Bavuze ko hari umuturage wagiye ahabwa pariseri esheshatu zo guhinga undi agahabwa imwe, ntibasobanukirwe impamvu yabyo.
Gakwaya Vincent ati “Hari abo bagiye baha ipariseri nyinshi ugasanga bamuhaye esheshatu naho twe twari dusanzwe tuhafite ubutaka bakaduha imwe tukibaza impamvu yabyo kandi amabwiriza avuga ko umuntu akwiye guhabwa ipariseri imwe.”
Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, yabajije impamvu byakozwe gutyo avuga ko bidasobanutse hashobora kuba harimo ruswa n’itonesha.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Cyanika, Uwimana Eugẻne, yasobanuye ko mu kwatira abaturage icyo gishanga hari abagiye bahabwa pariseri bakanga kuzihinga nyuma bakazamburwa zigahabwa abandi bagaragaje ko bashoboye guhinga.
Umuvunyi Mukuru yamubajije impamvu zahawe abasanzwe bafite izindi kandi zagombye guhabwa abandi baturage, asaba ko bisubirwamo.
Nyuma yaho haje abandi baturage babiri nabo babaza ibibazo bijyanye n’icyo gishanga bagaragaza ko kitasaranganyijwe binyuze mu mucyo.
Murekezi yahise asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe kubikurikirana bigasubirwamo, bigakorwa mu mucyo.
Aganira n’itangazamakuru yagize ati “Ikibazo cyagarutse kenshi hano ni icy’ibishanga bitunganywa ariko bajya kubitiza abaturage babatira ngo babibyaze umusaruro ugasanga harimo ubusumbane bukabije; umuntu yakwemeza ko harimo na ruswa ku bo akarere kaba kashinze gufasha baturage kubona ubwo butaka.”
“Aho ni ho twumvikanye n’abayobozi b’Akarere ka Nyamagabe ko muri icyo gishanga no mu bindi bishanga hagaragaramo ibyo bibazo bagomba kubisubiramo bundi bushya kugira ngo ubwo butaka bwa Leta babutizwe ku buryo butanga amahirwe angana ku baturage bose.”
Icyo gushanga cya Cyogo cyagaragayemo ibibazo kiri hagati y’utugari twa Karama, Gitega na Ngoma two mu Murenge wa Cyanika.
Gifite ubuso bwa hegitali zisaga 54 kikaba gihingwamo n’abaturage bagera kuri 912. Bakunda guhingamo ibigori, ibishyimbo n’imboga.





Ibitekerezo 0