Ubwo hatangwaga ibihembo ku bana b’abakobwa babaye indashyikirwa mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange n’ayisumbuye bazwi nk’Inkubito z’Icyeza ku wa 27 Werurwe 2018, Umuyobozi w’ako karere yavuze ko babangamiwe no kuba abakobwa baterwa inda.
Yagize ati “Dufite abana batwara inda zitateganyijwe bakiri bato, aho mu gihe cy’amezi icyenda tumaze kugeza ku bana 242 babyaye bari munsi y’imyaka 18, abenshi bagaragara mu mirenge twakwita ko ari iy’umujyi, harimo Umurenge wa Gasaka n’Umurenge wa Tare.”
Yavuze ko abo bana bibagiraho ingaruka zikomeye zo kuba bahita bava mu ishuri abandi bagatangira kugira ubuzima bubi.
Usibye icyo, Umuyobozi w’Akarere yavuze ko hari ikibazo cy’umuco w’ubuharike ugaragara cyane cyane mu mirenge yegamiye kuri Pariki y’igihugu ya Nyungwe; Umurenge wa Kitabi, Uwinkingi, Buruhukiro, Gatare, Mushubi, Musebeya na Nkomane.
Gusa yavuze ko muri iyo mirenge hakomeje ubukangurambaga kuko uwo muco watangiye kwadukira abana bakiri bato usanga bagirwa abagore kandi bavanwe mu ishuri, Meya yavuze ko bakomeje ubukangurambaga, kwigisha ababyeyi no guhana ababigiramo uruhare.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(Migeprof), Nyirasafariu Esperance, yatangaje ko mu 2016, abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17,500 batewe inda zitateguwe ndetse binabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri.
Imibare y’Ukwakira kugeza mu Ukuboza 2016 ituruka mu Bushinjacyaha, igaragaza ko amadosiye 411 y’abakekwagaho guhohotera abana yagejejweyo, bukabasha gutsinda 371.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yavuze ko hagiye gushyirwaho uburyo bwihariye bwo gutahura abakora ibyo byaha ku buryo abangiza abana bazajya bahita bamenyekana bagahanwa bidatinze.


Ibitekerezo 0