Abakubiswe ni Ntawangiwabo Jean Baptiste ushinzwe isuku n’ibidukikije no guhuza ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima, hamwe na Ntawumenyumunsi Jean Protogène, ushinzwe gupima ibizamini muri Laboratwari.
Avugana na IGIHE Ntawangiwabo yagize ati “yinjiye mu biro arambaza ngo ese ibingibi ni ibiki, nti ni boîte de sécurité [akantu gashyirwamo imyanda ikomeretsa] zitarakoreshwa, arambaza ngo ese ko biri ahangaha, ndamubwira ngo biri hano kuko bibitse niho biba.”
“Ubwo uko njya kumusubiza niko arimo ambwira amagambo menshi, arangije nagiye kwibona mbona afashe ishati yange arayica aravuga ngo dore ukuntu cyambaye, ngo iki kintu wagirango ntigihembwa […] arangije ahita ankubita urushyi…”
Ntawumenyumunsi avuga ko yakubiswe kuko hari ibipapuro byashaje byari bimanitse ku nzugi za Laboratwari.
Yagize ati: “[Kamanzi] yaje arangije arampamagara arambwira ngo ninze, nkiza ahita ankubita urushyi rw’amatwi arangije anyongera urundi, arambwira ngo we stupid [kigoryi]”
Kamanzi abajijwe na IGIHE niba ibyo avugwaho ari ukuri, yabyamaganiye kure, gusa yiyemerera ko habayeho kunenga imyambarire idahwitse ya Ntawangiwabo.
Yagize ati: “Turi mu bintu by’ubugenzuzi bw’isuku ma mavuriro, ahubwo n’igitangaje mu kanya twarimo kumubaza tuti ariko wowe ko ushinzwe isuku mu kigo nderabzuma ikigo kikaba gifite umwanda ungana utya wowe nta soni bigutera, noneho tugiye kugenda sinzi ukuntu twahindukiye ahubwo tubona nawe ubwe yambaye imyenda icitse…, turamubwira tuti rero ntukwiye kuba ukurikirana isuku nawe ubwawe ufite umwanda.”
Kamanzi avuga ko byari biteye isoni kubona umukozi nkuwo yambaye ishati icitse ku bitugu, ko ibyo Ntawangiwabo avuga ari isoni z’uko yaneguriwe mu ruhame.
Umuyobozi w’Ikigonderabuzima cya Kagitumba, Hakizimana Evariste, yavuze ko yasubiye hanze bamutumye undi mukozi, ngo bamugayire Ntawangiwabo kubera iyo myambarire.
Ati “Hanyuma nasubiye hanze bantumye mugenzi we wundi warusigaye hanze ngo aze abirebe, ibyo nyine nasanze bimaze kuba.”
Gusa ibyabaye adahari ntavuga ibyo aribyo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe D. Claudian, yabwiye IGIHE ko ari bwo amenye iki kibazo kandi agiye kugikurikirana.
Ati “Uko byagenda uko ari ko kose abo bose ni abakozi nyobora, ariko gusa ntawukwiye kuba yahohoterwa, ntawe nashyigikira mu bifuti, reka nshake ukuri kandi ni bugufi n’umupaka ngiye koherezezayo inzego z’umutekano zimfashe kubimenya.”





Ibitekerezo 0