Mu mpera z’Ukuboza 2015, mu mudugudu wa Mirama ya kabiri, akagari ka Mirama mu murenge wa Nyagatare abaturage b’abafundi barimo gucukura itaka ryo kubumbisha amatafari baguye ku gisigazwa cy’igisasu bigaragara ko kimaze imyaka itari mike mu butaka.
Nk’uko aba bafundi babivuga,bakikibona bagize ngo ni icyuma gisanzwe, ariko umwe muri bo abasaba kucyitondera kuko yaketse ko ari igisasu.
Ingabire Assouman ati “ jye narababwiye nti mwitonde mudakomeza kugikubitaho amasuka, gishobora kuba atari icyuma gisanzwe wenda ari igisasu. Twabigenje gutyo ducukurira mu mpande z’aho cyari kiri, nyuma koko dusanga kirasa n’igisasu.
Tumaze kugikuramo nahamagaye ushinzwe umutekano mu mudugudu ndabimubwira, na we abimenyesha polisi”.
Bafite ubwoba ko cyazabaturikana
Nyuma yo gucukura iki gisigazwa cy’igisasu no kubimenyesha inzego z’umutekano, na nubu kiracyari hagati y’ingo z’abaturage kuko ntawe uraza kukihakura.
Ibi bituma abatuye akagari ka Mirama bavuga ko badatekanye neza, bakaba basaba inzego zose bireba ko zahagurukira iki kibazo.
Hishamunda Chantal, utuye hafi y’aho iki gisigazwa cy’igisasu cyashyizwe yavuze ko batazi neza niba cyaturika cyangwa kitaturika.
Ati” Nk’ubu iyo mvuye aha ngenda ntatuje, mba nibaza nti mbese nk’ubu numvise inkuru ko cyaturitse kandi mba nasize abana ku rugo nabyifatamo nte? Ibaze nawe abana bagikinishije ibyavamo! Bakwiye kukijyana rwose kuko kiraduhangayikishije”.
Polisi irabizeza ko kigiye kuhavanwa
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yatangaje ko ubusanzwe ibikorwa ibyo gutegura ibisasu bikorwa n’urwego rwa gisirakare, icyakora yijeje abatuye Nyagatare ko inzego zose zigiye gukorana hagashakwa uburyo iki gisigazwa cy’igisasu cyavanwa hagati mu baturage.
Mu gihe ibi bitarakorwa ariko, abaturage barasabwa kujya bagira amakenga y’ibyuma batazi ibyo ari byose, bakihutira kumenyesha inzego z’umutekano ayo makuru kandi bagashyira ibimenyetso nk’igitambaro gitukura cyangwa ikindi kintu aho babibonye.





Ibitekerezo 0