Ingando y’umwami Mutara III Rudahigwa, iherereye mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Rugari, mu Murenge wa Mimuri ho mu Karere ka Nyagatare. Umwami Mutara III Rudahigwa, wagizwe intwari, yahaciye ingando mu ntangiriro z’umwaka wa 1950.
Ingando y’iyo ntwari, imwe mu z’Imena, igizwe n’amazu atanu ari hamwe, yubakishije amabati y’ibyuma hasi no hejuru. Izengurutswe n’ibiti by’inganzamarumbo byaritswemo n’inyoni.
Umusaza w’imyaka, Karasanyi Yussufu, ni umwe muri bake basigaye bagize amahirwe yo kubona imbonankubone umwami Mutara III Rudahigwa. Yasobanuye ko ubusanzwe i Mimuri hatari urugo rw’umwami ahubwo ryari icumbi yaruhukiragamo ubwo yabaga yaje guhiga no kurambagira igihugu, ariko ikitazibagirana ngo akaba ari ukuntu yakundaga kuhafashiriza abantu batishoboye.
Aganira na IGIHE, umusaza Karasanyi yavuze ko intwari Mutara III Rudahigwa yaranzwe n’ibikorwa by’indashyikirwa, birimo guca ubuhake aho yakuyeho icyitwaga Shiku na kiboko.
Ati “Kimwe mu byatumye yangwa n’abakoroni, n’uko yabonye ko ubukoroni bumereye nabi abantu be, icyo gihe abaturage bakoreshwaga imirimo ivunanye irimo kubaka inkike, kwikorera ibicuba by’amata bakabivana nk’aha Nyagatare bakabigemurira abazungu i Gicumbi. Amaze guca ubwo buretwa urumva ko bitari kugwa neza ba gashakabuhacye, nta kabuza nicyo cyatumye bamwivugana”.

Abaturage bo mu Murenge wa Mimuri, abakuru n’abato bavuze ko isomo bigiye ku ntwari z’u Rwanda cyane cyane umwami Mutara III Rudahigwa, ari ugukunda cyane igihugu n’abagituye kugeza n’aho bashobora kucyitangira bagera ikirenge mu cy’ababanjirije.
Iyo witegereje iyi ngando y’umwami Mutara Wa III Rudahigwa iri i Mimuri mu Karere ka Nyagatare, ubona hari byinshi mu biyigize bigenda byangirika. Aha twavuga nk’igisenge cyayo ndetse na fondasiyo bigaragara ko biri kwangirika.
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ufite mu nshingano ze kubumbatira umuco, Twahirwa Théoneste, yavuze ko hari gahunda yatangijwe yo kubumbatira ibyo bimenyetso by’amateka akomeye.
Ati “Aha kimwe naho twita kucya Rudahigwa, ni hamwe muho turimo gukorera inyigo ku buryo mu ngengo y’imari y’Akarere ka Nyagatare ya 2016-2017 tuzahavugurura, abahasura bakajya babona byinshi ku mateka yaranze uyu mwami”.
Iyo umwami Mutara wa III Rudahigwa yabaga atari muri iyo ngando, icyo gihe ngo yifashishwaga mu gucumbikira urujya n’uruza rw’Abanyarwanda bavaga cyangwa bajyaga mu gihugu cya Uganda kubera impamvu zinyuranye.






Ibitekerezo 0