Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, biteganyijwe ko buri Munyarwanda wese azaba yaragezweho n’amazi meza bitarenze 2024. Mu kubigeraho bisaba imbaraga zidasanzwe kandi zigamije kugeza ku baturarwanda ibikorwaremezo by’amazi.
Muri uwo mujyo, WASAC ikomeje gukora imishinga inyuranye igamije kugeza ku baturage amazi meza.
Mu Burasirazuba bw’u Rwanda, by’umwihariko mu Karere ka Nyagatare, hakunze kwibasirwa n’amapfa cyane cayne mu bihe by’izuba hakozwe umushinga ugamije gufasha abaturage baho n’ibigo bitandukanye birimo amashuri, amavuriro n’ibindi kubona amazi meza.
Uyu mushinga wakozwe mu Karere ka Nyagatare no mu nkengero zako zirimo ibice by’uturere twa Gatsibo na Kayonza, watumye abaturage begerezwa amazi meza kuko hubatswe utuzu tw’amazi 42 utundi 73 turavugururwa.
Hubatswe kandi ibigega bibika amazi bishya 20 na 38 byavuguruwe, imiyoboro ireshya na kilometero 131,205 ndetse imiryango igera ku 1100 itishoboye yagejejweho amazi mu ngo nta kiguzi.
Umuhuzabikorwa w’imishinga muri WASAC, Xavier Rwibasira yabwiye IGIHE ko bahereye mu gice cya Nyagatare bitewe n’uko cyakundaga kurangwa n’ibura rya hato na hato ry’amazi.
Yagize ati “Kariya gace k’Iburasirazuba by’umwihariko muri Nyagatare ni agace kagira izuba ryinshi ku buryo iyo uhageze mu gihe cy’iki ubona ko hari ikibazo gikomeye cy’amazi. Ni ahantu rero wabonaga nta mazi abaturage babona mu buryo buhoraho. Twabonaga hari ikibazo gikomeye cy’amazi ari nayo mpamvu twashyizeho imbaraga.”
Uretse uyu mushinga,hari n’indi iteganyijwe yitezweho gukemura ikibazo cy’amazi mu bice atarageramo by’Intara y’Iburasirazuba.
Barishimira ko bahawe amazi meza
Abaturage begerejwe ibikorwaremezo by’amazi bo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza bagaragaje ko bashimishijwe no kuyabona kuko byabaruhuye gukoresha ay’ibishanga dore ko yagiraga ingaruka k’ubuzima bwabo.
Umukecuru w’Imyaka 75 wahawe amazi mu rugo, yagaragaje ibyishimo bidasanzwe aterwa no kuba agerwaho n’ibikorwa remezo nk’ibi kandi ageze mu zabukuru.
Yagize ati “Kubona amazi byari bigoye, Imana yafatanyije na Kagame kandi twarishimye cyane kubera ibikorwa adukorera mbese Imana yamuhinduye umwana wayo. Akunda abantu kandi kuva ku mukene, sinavuga ngo yararobanuye kuko no mu bakire harimo abagiye babibona kuko yadukuye ahantu hakomeye.”
Yagaragaje ko nyuma yo kubona amazi ya WASAC, kuri ubu biri kumufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.
Ati “Uwabaga adafite umwana se yabigenzaga ate? Twari twarayabuze nyine twarashobewe. Mbese ibintu byaradutunguye kubona Perezida wacu aduha amazi.”
Uretse ingo zigera ku 1100, abaturage bagaragaza ko bishimiye kwegerezwa utuzu tw’amazi cyane ko bayabonaga bibahenze ndetse no kubona amazi meza bikaba nk’umugani kuri bo kuko bakoreshaga avuye mu bishanga.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Tabagwe, Mugisha Dany, yagaragaje ko kuva mu 2021 iri vuriro ryavugururwa rigashyirwa ku rwego rwiza, ryahawe n’amazi ndetse byoroheje n’akazi kabo katagendaga neza.
Habumuremyi Wellars,Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’imyigire mu Rwunge rw’Amashuri rwa Tabagwe, nawe yagaragaje ko batarabona amazi ya WASAC byagoranaga cyane ku banyeshuri kuko bakoraga urugendo rurerure bikaba byadindiza n’amasomo ariko ko ubu byakemutse.
Muri uyu mushinga watwaye miliyari 4, 5 z’Amafaranga y’u Rwanda, biteganyijwe ko abaturage bagera ku bihumbi 132 bazagerwaho n’amazi meza. Ni mu gihe ku ikubitiro ibigo 20 birimo nk’amashuri n’amavuriro byagejejweho amazi. Uyu mushinga watewe inkunga na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AFDB).








Ibitekerezo 0