Aba bakozi babwiye IGIHE ko bajya Ntaganda James uyobora iryo vuriro yabirukanye muri Gashyantare 2015, abaziza ko batari mu Rugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda.

Aba baforomo bavuga ko batunguwe no kugera ku kazi akababwira ko adashaka kongera kubabona, kuko batakiri abakozi b’iki kigo nderabuzima.

Bavuga ko bibajije icyo bakoze kikabayobera, kuko ngo hari n’abandi bakozi batarabona ibyangombwa bibemerera kuba muri urwo rugaga, bakomeje akazi kuri iri vuriro. Uretse icyo, n’Umukozi wo muri Laboratwari nawe akirukanwa kandi we adasabwa kuba muri urwo rugaga.

Bakirukanwa bitabaje inzego z’ubuyobozi bw’akarere, ndetse haza gukorwa isuzuma basanga koko uyu muyobozi yarakoze amakosa yo kubirukana bidaciye mu nzira nyazo, basubizwa mu kazi.

Hategetswe ko buri wese yahembwa umushahara we ungana n’amezi atatu bavuze ko batahembwe mu gihe bari barirukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Buri wese yishyuza amafaranga arenga ibihumbi 300.

Kudahembwa nk’abandi bakozi bavuga ko byatumye abana babo batabona ibisabwa ngo bajye ku ishuri, bakanagorwa no gutunga imiryango yabo.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya, Ntaganda James, we ntiyemera ibyo aba bakozi bamushinja. Yabwiye IGIHE atabirukanbye kandi ngo nta mushahara batabonye.

Asobanura ko mu gihe hari hasohotse itegeko rya Minisiteri y’Ubuzima ryasabaga abantu bose bakora muri serivisi z’ubuvuzi ko bagomba kuba bafite ibyangombwa bibemerera kuba mu Rugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda, abo bakozi ngo ntibigeze babyuzuza.

Asobanura ko yabakanguriye gushaka ibyo byangombwa mu mwaka wa 2012, banabwirwa ko umunsi ntarengwa ari itariki ya gatanu Gashyantare 2015, itariki ntarengwa iragera ntibagaruka mu kazi, bahita fatwa nk’abataye akazi.

Umuyobozi ushinzwe umurimo mu Karere ka Nyagatare, Nkundimana yabwiye IGIHE ko ubuyobozi bugiye guharukira iki kibazo kuko bari bazi ko cyakemutse.

Yagize ati”Twamenye ko hari abakozi birukanywe mu buryo bunyuranije n’amategeko hakorwa inama tubasubiza mu kazi ndetse dutegeka ko ikigo nderabuzima kibahemba amafaranga yose bari babafitiye, niba rero bitarakorwa kandi ari umwanzuro wafashwe n’ubuyobozi bw’akarere byafatwa nko kwigomeka ku buyobizi, turaza kongera kugikurikirana.“

Hagiye koherezwa itsinda ryihariye rigiye gusuzuma impanvu uyu muyobozi atashyize mu bikorwa imyanzuro yafashwe n’ubuyobozi bw’akarere.

Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Rwempasha, Ntaganda James
Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Rwempasha, Ntaganda James