{Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira umugambi w'Imana, ADEPR yoroje ishyirahamwe ry'abagore ryitwa "Tuzamurane", ibaha inka 3 zizabafasha kwigira.}

Nyuma y’uko iri tsinda ryo mu Karere ka Nyabihu rihawe n’Itorero ADEPR imbuto z'inyongeramusaruro zo gutera, ibikoresho byifashishwa mu buhinzi birimo amasuka, ingorofani, imiti y'amatungo, no gukorerwa ingendoshuri, ryahawe n’inka 3 mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Aba bari n’abategarugori biyubakiye ikiraro cy'agaciro k'amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700, batangaje ko izi nka bagiye kuzitaho kandi ko bizeye neza ko buri munyamuryango azagera aho azorozwa inka iwe mu rugo nizimara kororoka.

Bazaramba Alice uhagarariye Umushinga wo guteza imbere abagore muri ADEPR, yatangaje ko uyu mushinga watangiye mu 2010, kuri ubu uri gukorera mu turere dutanu tw’u Rwanda, aho ukurikiranira hafi iterambere ry'abari n'abategarugori dore ko ngo abenshi bagitinya gufata inguzanyo mu ma banki.

Sahunkuye Alexandre ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyabihu, yashimiye ADEPR, anabatangariza ko hagiye kuza isoko ritunganya amata, ati "Turashima Itorero rya ADEPR, kuko ntiririmo kudufasha gukizwa ku mutima gusa ahubwo banadufasha gukira ku mubiri kuko nsigaye mbona ibikorwa byinshi rikora mu rwego rwo kuzamura Abanyarwanda.”

"Baturage, n’ubwo mubona ADEPR ibahaye inka eshatu, ariko izihaye abantu barenga 50 kuko n’imiryango yanyu mwese izabyungukiramo. Nimuzorora neza zizabageza kuri rya terambere twifuza. Ikindi ni uko mu Karere kacu tugiye kubona isoko ryagutse rizajya ritunganya amata aturuka kuri izi nka zanyu, zibahe amafaranga, zinunganire ifumbire mvaruganda.” Nk’uko Sahunkuye yabitangaje.

Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, Rev Pastor Mutaganzwa Viateur yatangaje ko ADEPR iri gushyigikira umugambi w'Imana ati "Iyo ushyigikiye umugambi w'Imana uba unashyigikiye iterambere ry'Itorero n'iry'Igihugu. Izi nka nizororoka mu mwaka utaha zizaba zibaye esheshatu, undi mwaka zibe 12, kuburyo wa munyamuryango wese mu gihe cya vuba azatunga iye, kandi nimuzorora neza tuzagaruka tubahe n'izindi.”

Rev Pastor Mutaganzwa yanasabye aba baturage gusenga no kuba maso cyane bicungira umutekano kuko hatariho umutekano ibi byose batabigeraho.