Ibi Depite Murumunawabo yabivugiye mu kiganiro yatanze kuwa 27 Kamena 2015 nyuma y’umuganda rusange wakorewe mu mudugudu wa Kanyinya mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Icyo kiganiro cyari gikubiye mu ngingo zigera kuri eshatu ari zo: Agaciro kacu, ishema ryacu, Rwanda nziza, aho yagarutse ku busabe bw’abaturage bifuza ko Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo y’101 rihinduka, avuga no ku bo yise ibigarasha badashaka ko iyo ngingo ihinduka.

Yagize ati “Nk’uko hari ibigarasha hanze y’igihugu, ntihabura n’ibigarasha bibiri, bitatu muri iki gihugu, kuko na biriya bigarasha biri hanze y’igihugu byaturutse mu gihugu.”

…Bishobora gusubiza u Rwanda mu icuraburindi

Depite Cecile Murumunawabo yasabye abaturage kubahiriza ibyo Perezida yasabye, bakagaragaza impamvu bamusaba kuguma ku butegetsi
Depite Cecile Murumunawabo yasabye abaturage kubahiriza ibyo Perezida yasabye, bakagaragaza impamvu bamusaba kuguma ku butegetsi

Yakomeje avuga ko hari urubyiruko rudashaka ko ingingo y’101 ihinduka, rushaka ko Perezida Kagame aba uwa mbere muri Afurika udahinduye Itegeko Nshinga, ariko ngo rukwiye kwigishwa.

Yagize ati “Hano mwese nabonye mumushaka, ariko hari icyiciro kimbabaza […] ariko nta mutima mubi bafite, hashobora kuba hari urubyiruko rumwe bavuga ngo ishema ry’u Rwanda ni uko tutahindura Itegeko Nshinga, kugirango (Perezida Kagame) abe umuperezida wa mbere wo muri Afurika utigeze ahindura Itegeko Nshinga. Umuntu uzajya atekereza gutyo ashobora kuba atamwanga ashaka ishema, ariko ishema rishobora kudusubiza mu icuraburindi atabizi.”

Yarakomeje avuga ko abaturage ari bo bashaka ko ingingo y’101 ihinduka, ibi bikaba bitandukanye n’ibyagiye bikorwa n’abandi ba Pereziza bo muri Afurika, akaba asanga ibi ari amateka muri Afurika.

Yakomeje asaba kandi abaturage kugaragaza impamvu nyinshi zituma bifuza ko Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo y’101 ivugururwe, izo mpamvu kandi ngo zirahari.