Uyu mugabo w’imyaka 62 yavukiye i Mugambazi mu yahoze ari Kigali Ngali, ubu ni mu Karere ka Rulindo. Yabaye mu mutwe wa FDLR ndetse ahabwa n’inshingano zinyuranye.

Ari mu Rwanda kuva mu Ukwakira 2022 akaba ari mu kigo cya Mutobo aho ari guhabwa amasomo mboneragihugu ahabwa abahoze ari abasirikare basubizwa mu buzima busanzwe.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Musoni yagarutse ku bufasha FDLR ihabwa n’ingabo za FARDC n’imikoranire bafitanye ishingiye ku kinyoma cy’uko bazabafasha gufata u Rwanda.

Raporo zitandukanye zishinja FDLR gukorana n’ingabo za FARDC by’umwihariko mu ntambara yo kurwanya umutwe wa M23.

Musoni yavuze ko iyi mikoranire imaze igihe kirekire kuko n’intwaro nyinshi FDLR itunze yagiye izihabwa na Guverinoma ya Congo izindi abasirikare bakazigurira igihe bafite amafaranga.

Ati “Guverinoma ya Congo hari igihe yabitabazaga yatewe ikabaha intwaro ndetse n’amasasu. Igihe rero urwo rugamba rurangiye ntabwo bazisubizaga mu buryo bworoshye bagaragazaga ko bazikeneye.”

Uyu mubano hagati ya FARDC na FDLR wabaye uw’akadasohoka kugeza ubwo iyo uruhande rumwe rwaterwaga rwitabazaga urundi ruhande. Ibi ni byo biri gukorwa no mu ntambara ingabo za leta zihanganyemo na M23.

Ati “Bari basanzwe bafitanye imikoranire cyane ko bamwe bahoze mu ngabo za FARDC, mu mutwe wihariye bitaga Bataillon spéciale. Twashoboraga kubimenya babitubwiye cyangwa se tukumva ko ahantu runaka ingabo zombi zahahuriye batabaye, bakarwana baterana inkunga.”

Iyo habaga igitero, FDLR yashoboraga gutabaza ingabo za FARDC kuko yari izi ko bishoboka guhabwa ubufasha.

Musoni ati “Nubwo nyuma bageraga aho bagashwana, byonyine kuba hari inshuro zirenze eshanu ni ikimenyetso cy’uko ubwo bufatanye bwabayeho bitewe n’inyungu buri wese abifitemo. Byageze aho Congo ibona yatewe ikumva ko uwo kuyitabara ari FDLR.”

Gufata u Rwanda ni inzozi

Musoni yavuze ko kuba abasirikare ba FDLR bumva ko bazafashwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufata u Rwanda, ari inzozi zidateze kuba impamo.

Ati “Kumva ko uzafata igihugu ufashijwe na Congo, ni ukwibeshya bihagije. Kuri njye muri iki gihe ni amizero y’ikinonko ngo gihimba imvura itaragwa. Nubwo baba bari gukorana uyu munsi ntabwo mbona ko bishoboka na gato.”

Imikoranire ya FDLR na RDC ihera ku ishingwa ry’uyu mutwe ryashibutse ku gitekerezo cya Guverinoma ya Congo yabasezeranyaga kubafasha gufata igihugu cy’u Rwanda.

Musoni avuga ko kuva FDLR yashingwa yaheze ku cyizere cya RDC cyo kuyifasha gufata u Rwanda. Yavuze ko RDC ifite ibibazo byayo byo gukemura mbere yo gutekereza gufata ikindi gihugu.

Ati “Twakoranye inshuro nyinshi na Congo no gutangira FDLR icyo cyizere Congo yari yaragitanze idusaba kuyifasha natwe ikazadufasha ariko ntibyigeze bibaho. Si inshuro imwe cyangwa ngo eshatu byabaye simpamya ko bizakunda”.

Yakomeje avuga ‘niba RDC idashobora kwifatira igihugu cyayo ntabwo yagenzura igihugu cy’u Rwanda’.

Musoni yasabye abasirikare n’abanyapolitiki bakorana na FDLR ko bakwiye gukurikira inzira ya bagenzi babo yo gutaha bagasubizwa mu buzima busanzwe ndetse bagafatanya n’abandi kubaka igihugu kuko umugambi wo kwinjira mu Rwanda ku mbaraga utazabahira.

Yavuze ko abanyapolitiki banyuranye bakomeza gutsimbarara ku nyungu zabo bwite bagakoresha abasirikare no mu bikorwa bitari byo.

Mu 2015 nibwo Urukiko rwo mu Budage rwakatiye Straton Musoni imyaka umunani y’igifungo. Kubera amategeko yo mu Budage, Straton Musoni, we yahise arekurwa kubera igihe yari amaze afunze.

Musoni yavutse mu 1961, atura mu Budage kuva mu 1986, aho yakoraga mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Ni naho bahurizaga ibikorwa bya FDLR.

Musoni Straton yakuriye inzira ku murima FDLR irota gufata u Rwanda
Musoni Straton yakuriye inzira ku murima FDLR irota gufata u Rwanda