Dr Ahishakiye Emmanuel uyoboye ibi bitaro yemeza ko uru rwibutso ruzafasha ugeze mu bitaro kumenya akaga byahuye nako nk’aho muganga wafashaga gutanga ubuzima yabwambuwe n’uwo yafashaga mu gusigasira amagara akabwamburwa bazira uko bavutse.

Yagize ati “Ntawe ukwiye kwamburwa ubuzima ku bw’uko yavutse, ariko twibuke abacu tubagenera ibimenyetso bibubahisha bitume tubahorana ku mutima kandi dufasha abo basize kwiyubaka.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwavuze ko urugero rwatanzwe n’ibitaro bya Muhororo rukwiye gusakara hose mu karere kuko babimburiye ibindi bigo kubaka urwibutso rwihariye, ndetse bikaba nk’ikimenyetso gisigasira amateka ya jenoside.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ngororero, Nyiraneza Clotilde, yavuze ko ibitaro bya Muhororo bibaye intangarugero mu guhoza imiryango y’ababuze ababo mu bigo byo muri aka karere, bakanaha agaciro n’icyubahiro abari abakozi babyo baharaniraga kubungabunga ubuzima bw’abandi ariko bakicwa muri Jenoside.

Uretse igikorwa cyo kwibuka cyabanjirijwe n’ijoro ryo kwibuka rigatangirwamo ibiganiro bigaruka ku butwari bw’abahagaritse Jenoside, ibi bitaro byanageneye inka umwe mu miryango itandatu y’abiciwe kuri ibyo bitaro.