{Mu gihe benshi mu bacuruza ibyuma bishaje “Inyumu” usanga benshi ari insoresore, abagore bagera kuri batanu mu murenge wa Ngororero karere ka Ngororero, basezeye ku buhinzi bayoboka inzira yo gucuruza inyumu.}
Aba bagore abvuga ko bazibukiriye ubuhinzi kuko bwabavunaga kandi ntibubungure cyane, bahitamo guhiga ibyuma kuko babonamo inyungu iruta iyo mu buhinzi.
Mu kiganiro bamwe muri aba babyeyi bagiranye na IGIHE bavuga ko bamaze kugera kuri byinshi kubera aka kazi.
Riberata Mukarubibi w’imyaka 52, amaze imyaka hafi igera kuri 15 akora uyu mwuga we yemeza ko nta kandi kazi yakora.

Yagize ati “Nta kazi kandi numva nakora uretse aka kuko n’ubwo tutagakuramo menshi usanga kadutunze kuruta abahinzi. Nkamazemo ndya neza kandi nta mwana wanjye urabura amafaranga y’ishuri na rimwe. Ku munsi w’isoko nshobora kwinjiza ibihumbi bibiri kandi nta nta muhinzi ushobora kuyakorera na rimwe.”
Nyiransabimana Bernadette w’imyaka 35 ufite abana batanu, avuga ko ashimishwa no kuba atakicwa n’inzara nyuma y’aho yinjiriye muri ubu bucuruzi.

Yagize ati “ Nta mvune tugifite nka kera tugihinga, ubu usanga tunakeye dufite akenda ko kwambara kandi mbere byabaga ari intambara kubona niguriye akenda”.
Yakomeje avuga ko ingorane bakunze guhura nazo mu kazi ari uko bunguka amafaranga make ugereranije n’ubundi bucuruzi ku kilo bungukaho amafaranga icumi gusa.
Aba bagore bacuruza ibyuma, bavuga ko bashaka kuzakora koperative ngo barusheho kwiteza imbere, kuri ubu bafite itsinda batangamo amafaranga 400 buri cyumweru.
Thamimu Hakizimana

Ibitekerezo 0