Uyu mukobwa wari umaze iminsi ibiri ageze mu karere ka Ngoma gusura musaza we ukora ku Bitaro Bikuru by’Akarere ka Ngoma yafatiwe mu Mudugudu wa Marembo, Akagari ka Cyasemakamba, Umurenge wa Kibungo kuwa 3 Gicurasi 2015 ahagana saa saba z’amanywa.

Amakuru yamenyekanye ubwo umugabo witwa Habimana wari wahawe akazi ko kuvidura umusarani yari yatangiye akazi aza kubonamo uruhinja rwapfuye ahita atabaza abaturanyi.

Bahuruye ari benshi, batangiye kwibaza uwaba yakoze ayo mahano babajije uwo mukobwa ntiyazuyaza kwemera ko ari we wabikoze, batabaza inzego zishinzwe umutekano, acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibungo.

Ingingo ya 164 y’Igitabo cy’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda igena igihano cy’igifungo kuva ku myaka 15 kugera kuri 20 ku muntu wagize uruhare mu gukuramo inda ku bushake n’igifungo cya burundu n’amande angana n’ibihumbi 200 kugeza kuri miliyoni ebyiri mu gihe umugore atabishakaga.

Ingingo ya 166 yemerera umugore gukuramo inda iyo ishobora gushyira mu kaga umubyeyi, ariko byemezwa n’abaganga babiri mu nyandiko enye, ebyiri zishyikirizwa nyir’ubwite izindi ebyiri zigashyikirizwa ibitaro.

Gukuramo inda bikorwa gusa na muganga wemewe wa Leta kandi bigakorerwa mu bitaro bya Leta cyangwa byigenga bifite ubushobozi bwo kuvura abarwayi bacumbikiwe mu bitaro.