Ubwo bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo ku wa 25 Gashyantare 2025 mu Kagari ka Kigoma mu Murenge wa Jarama, aho bantu biraye mu nka eshesahtu zahakaga za Nahimana bazisanze mu rwuri barazitemagura, zirapfa zimwe amaguru yazo barayatwara.
Nyuma y’iryo bara ubuyobozi bwinjiye muri icyo kibazo ndetse abantu umunani ni bo bakurikiranyweho kugira uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi.
Umuyobozi wa PSF mu Karere ka Ngoma, Habakurama Oreste, yabwiye RBA ko gushumbusha uwo muturage byari mu rwego rwo kumuba hafi kugira ngo akomeze ubworozi bwe.
Ati “Twagira ngo [ibyabaye kuri Nahimana] bihe buri muntu wese imbaraga ko icyabaye kuri mugenzi wawe ukwiye kumva ko kikubabaje mukifatanya. Muri uko kwifatanya ni ho havuye igitekerezo cyo kwegerana nk’abikorera ngo tumushumbushe tumube hafi.”
Nahimana yashimye ubuyobozi bwamufashije kongera korora nyuma yo kwibasirwa n’abagizi ba nabi.
Yagize ati “Ndashima ubuyobozi bwacu kuba busubiye kumbyukiriza igicaniro. Inka zange abagizi ba nabi bari bazitemye barazica none ubuyobozi bwamfashije ubu ngiye kongera kunywa amata nk’abandi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yasabaye abaturage kwirinda ibikorwa by’ubuhemu nk’ibyo kuko biteye isoni ariko kandi na bo bakagira uruhare mu kwicungira umutekano.




Ibitekerezo 0