Uyu mubyeyi w’abana batanu twamusanze iwe , atwereka uko amabati y’inzu abamo yatobaguritse ku buryo iyo imvura iguye banyangirwa.
Yagize ati«Iyo imvura iguye ntawe uryama hano mu rugo kuko twese duhita tubyuka tugashaka ahantu twikinga kugira ngo ibanze ihite.»

Akomeza avuga ko guhera mu mwaka wa 2010 ari bwo yatangiye kubakirwa kimwe n’abangenzi be, ariko ngo ikibabaje ni uko kugeza n’ubu iyo nzu itaruzura ngo ayimukiremo.
Anatewe impungenge n’ibikoresho byagomba kwifashishwa mu kuyuzuza birimo imifuka ya sima n’ amabati birimo kwangirika.
Yagize ati“Ahagana mu mwaka wa 2010 haje rwiyemezamirimo witwa Kazungu atangira imirimo yo kubaka ariko ageze hagati ahagarika imirimo ndetse anafunga iyo nzu kugeza n’ubu yashyizeho ingufuri, aragenda sinzi iherezo rye, dore ko yanatwaye bimwe mu bikoresho byagomba gukoreshwa kugira ngo iyo nzu yuzure harimo imisumari n’amabati.»
Umuyobozi uhagarariye Ibuka mu Karere ka Ngoma, Gihana Samusoni, avuga ko mu karere hose hagomba kubakwa inzu eshanu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, ariko ngo hasigaye imwe gusa.
Atunga agatoki bamwe mu bayobozi b’Imirenge bagiye bayobora Umurenge wa kibungo kugenda biguruntege mu kurangiza imirimo yo kubaka iyi nzu.
Yagize ati«Ikibazo cyatewe na bamwe mu bayobozi b’Imirenge bagiye bimurwa batarangije imirimo batangiye ndetse n’aba basimbuye ntibagire icyo bakora, ariko iki kibazo twakigejeje ku buyobozi bw’Akarere.»
Munyamahoro Nyagasaza Innocent ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Kibungo yavuze ko hamaze gukorwa inyigo y’ibikoresho byose kugira ngo iyo nzu yuzure, ariko ngo ntazi igihe amafaranga azabonekera.
Twagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo bugire icyo butangaza kuri iki kibazo ntibyadukundira.





Ibitekerezo 0