Aba baturage bavuga ko basabwe kubarura ibyangijwe, bakabigeza ku buyobozi bw’iki kigo mu 2010 ariko kuva icyo gihe ntihagire ikintu na kimwe basubizwa.

Umwe muri abo baturage, Hitimana, avuga ko urutoki rwe rwangiritse bikomeye ariko akababazwa no gutereranwa imyaka itanu yose.

Yagize ati ” Hangijwe urutoki rwanjye ubwo abakozi b’ikigo cyahoze cyitwa EWSA ubu ni REG cyanyuzaga amapiloni y’amashanyazi mu murima wanjye bambwira ko bagiye kuzana abakozi babo tugafatanya kubarura ibyangijwe nkishyurwa ariko imyaka ishize ari itanu, ntabwo ndishyurwa. “

Kantarama Olive we yagize ati ’’ batangira gushingamo izo nkingi z’amashyarazi naraje ndababuza mbabwira ko batagomba gukoresha isambu yanjye batansabye uburenganzira barambwira ngo nta kibazo kuko hagiye kuza abayobozi babo bakambarira amafaranga ngomba guhabwa bitewe n’ubutaka bwanjye bakoresheje.”

“Nagize ikizere ndabareka bakomeza imirimo yabo ariko sinzi ikibazo bagize kugira ngo bageze iki gihe bataranyishyura. “

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro mu turere twa Ngoma, Kirehe na Kayonza, Mugeni Genevieve we avuga ko iki kibazo ntacyo yigeze amenyeshwa nk’umuyobozi, ariko agasaba aba baturage ko bakongera bakamumenyesha neza uko icyo kibazo giteye akabafasha uko bahabwa ingurane ku byabo byangijwe.

Umuyobozi w’umurenge wa Murama, Buhiga Josue, we avuga ko ikibazo akizi akaba yaranagikoreye Raporo akayijyanira icyahoze ari EWSA ishami rya Ngoma.

Yagize ati ” abaturage bakimara kungezaho iki kibazo nahise nkora raporo igaragaza neza uko giteye maze nyishyikiriza ubuyobozi bwa EWSA ariko ntunguwe no kumva ko ubuyobozi bw’iki kigo butigeze bumenya ikibazo cyabo, ahubwo nabasaba ko bakwihutisha gahunda yo kubishyura kugira ngo gimemuke kuko kimaze igihe kirere. “