Abo bemerewe gukurikirana imigendekere y’amatora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024 ku mukuru w’Igihugu n’abadepite 53 ndetse n’ibyiciro byihariye bizatorwa ku wa 16 Nyakanga mu 2024.

Izo ndorerezi zirimo Abanyarwanda 776 n’abanyamahanga 334 baturutse mu bihigu binyuranye ndetse n’imiryango mpuzamahanga.

Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, yashimye indorerezi zabashije kwitabira ku ruhare zigira mu gufasha mu migendekere myiza y’amatora kuva hashyirwaho Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Yagize ati “Mwarakoze cyane kubana natwe muri uru rugendo, twagiye tubona inkunga yanyu mu birebana na tekinike, ibitekerezo byubaka nyuma ya buri matora twagize byafashije komisiyo y’amatora kongera imbaraga aho byagaragaraga ko hari intege nke, mu kunoza imitegurire myiza y’amatora.”

Yashimye cyane za ambasade zitandukanye zikorera mu Rwanda zanatanze indorerezi muri aya matora kuko zikomeje kugendana n’u Rwanda mu rugamba rw’iterambere ryarwo.

Ati “Ntabwo tubabwira ibi nk’indorerezi gusa, ahubwo turabibabwira nk’abafatanyabikorwa bacu. Muri abafatanyabikorwa bacu badufasha guhindura, kongera no gusangira ubumenyi. Tuzi neza ko abenshi mu bari hano muturuka mu bihugu bikoresha uburyo bumwe n’ubwacu bw’amatora kuko ari igice cya demokarasi n’imiyoborere myiza.”

“Ni inzira iha buri muturage kugira inshingano n’uburenganzira bwo guhitamo umuyobozi.”

Yavuze ko ari igihe cyo gufasha Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu birebana no kurushaho kunoza imitegurire y’amatora no gutuma amatora ateganyijwe agenda neza.

Yagaragarije izo ndorerezi ko ari ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye gukora amatora y’umukuru w’Igihugu ahujwe n’ay’Abadepite nubwo ibindi bihugu byinshi bisanzwe bifite ubwo buryo.

Yagaragaje kandi ko mu Banyarwanda barenga miliyoni icyenda bemerewe gutora harimo urubyiruko rugiye gutora ku nshuro ya mbere rugera kuri miliyoni ebyiri.

Oda Gasinzigwa yashimangiye ko mu gufasha mu migendekere myiza y’amatora indorerezi zigomba gukora akazi kazo mu bwisanzure ariko zirinda icyatuma amatora atagenda neza.

Komiseri Ushinzwe Amategeko muri NEC, Mbabazi Judith yagaragaje ko hari uburenganzira bw’indorerezi mu gihe ziri gukurikirana ibikorwa by’amatora nk’uko amategeko abiteganya kandi bugomba kubahirizwa.

Yagize ati “Ubwo burenganzira burimo guhabwa amakuru y’aho amatora ari kubera, guhabwa inyandiko zindi zijyanye n’amatora, kwakirwa neza no guhabwa amakuru ku rugendo rw’amatora, kugenzura uko amatora ari kugenda aho boherejwe gukorera, gufashwa guhura n’abayobozi ba Komisiyo y’amatora, kumenyeshwa ibyavuye mu matora nyuma y’uko NEC ibitangaje kumugaragaro n’ibindi.”

Yagaragaje ko uretse uburenganzira harimo ibyo indorerezi mu matora zibujijwe birimo kwivanga mu matora n’ibikorwa byayo cyangwa kwitambika imigendekere y’amatora.

Hari kandi kutinjira mu bwihugiko mu gihe cyo gutora, kutitwaza intwaro izo ari zo zose mu cyumba cy’itora, gukorera hanze ya site y’amatora kandi bagiye kugenzura amatora, kutambara ibirango by’ishyaka iryo ari ryo ryose, kutakira ruswa n’ibindi bigize indonke no kudatangaza ibyavuye mu matora mbere y’uko NEC ibitangaza.

NEC igaragaza ko kugeza ku mugoroba wo ku wa 11 Nyakanga 2024, ari izo ndorerezi zari zimaze kwakirwa ariko ko kwemerera izindi bigikomeje bikazasozwa ku wa 14 Nyakanga 2024.

Ku birebana no kubara amajwi bizakorerwa mu byumba by’itora ariko ababarura amajwi bazahera ku isanduku irimo impapuro zatoreweho Perezida nyuma hakabona kubarwa amajwi y’abadepite.

NEC ishimangira ko amatora azatangira saa Moya za mu gitondo nk’uko itegeko ngenga rigenga amatora ribiteganya.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yatangaje ko imaze kwakira indorerezi zemerewe gukurikirana amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, zigera kuri 1110
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yatangaje ko imaze kwakira indorerezi zemerewe gukurikirana amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, zigera kuri 1110
Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, yashimye indorerezi zabashije kwitabira ku ruhare zigira mu gufasha mu migendekere myiza y’amatora
Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, yashimye indorerezi zabashije kwitabira ku ruhare zigira mu gufasha mu migendekere myiza y’amatora