{Kirehe : Guturana n’inyamaswa z’inkazi nk’inzoka y’uruziramire, inkobe, n’ingona ngo we kubwe abona ntacyo bimutwaye.}

Ntakobatagira Peggy utuye mu Karere ka Kirehe mu mudugudu wa Kinazi n’umugabo we Ntezimana batuye hejuru y’urutare ruri ku mukingo w’uruzi rw’Akagera, urwo rutare rukaba rubamo inzoka y’uruziramire ndetse n’urwo ruzi rukabamo ingona n’inkobe.

Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ivuga ko yahuye na Ntakobatagira afite uburakari bwinshi yari atewe no kutumvikana n’umugabo we, mu gihe yasakuzaga asaba abashinzwe umutekano ko bamufasha kuko ngo umugabo we yashakaga kumusunikira muri urwo ruzi baturanye narwo.

Abari aho baje gushungera uwo mugore nibwo batangiye kuvuga bati : " Dore wa mugore uturanye n’uruziramire, we n’umugabo we ni ibyihebe kuko bibanira n’inyamaswa z’inkazi. N’ubwo barwana nta wajya mu rugo rwabo ngo abakize."

Ntakobatagira udahakana ibibavugwaho, yivugiye ko ajya ahura n’uruziramire rutuye hafi y’inzu ye ngo akarubererekera rukikomereza. Ku bwe ngo ntarutinya, gusa avuga ko rufite ijisho rinini agereranya n’iry’ inka, kandi rukagira umubyimba munini ungana n’ipine y’ikamyo.

Yakomeje avuga ko batashobora kurwica kuko ngo batarurusha imbaraga. Ngo inyamaswa atinya ni inkobe, imwe mu nyamaswa yo mu bwoko bw’inguge kuko iyo umugore ahuye nayo ishobora kumufata ku ngufu ikamukoresha imibonano mpuzabitsina!

Gusa kuri we ngo ibyo byose ntacyo bimubwiye ahubwo ikibazo kinini afite ni uko abanye nabi n’umugabo we uhora amuhigira ko azamwica. Ngo ubuyobozi bumufashije bukaba bwamwakira umugabo we itike imusubiza iwabo aho yamukuye mu Karere ka Musanze ngo yaba agize amahirwe.

Ikindi ngo kimubabaza cyane ni ukuba yarabyaranye n’umugabo umwana we agapfa avuka kubera batari mu bwisungane mu kwivuza byatumye atajya kubyarira kwa muganga bituma abyara nabi kugeza umwana we yitabye Imana.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kiyanzi Ndaruhutse Emmanuel, yavuze ko bakora ibishoboka byose ngo uwo muryango uve aho hantu utuye maze utuzwe mu mudugudu, ariko kugeza ubu uyu umugabo wa Ntakobatagira akavuga ko adashobora gusiga isambu ye kubera ko ngo haba ibyonnyi bishobora kumwangiriza imyaka.